Didier Drogba wagacishijeho muri ruhago,ategerejwe hano mu Rwanda aho agomba kwitabira ibirori by’umunsi wo kwita izina.
Uyu mugabo aza aje mu muhango wo kwita izina ingaryi,igikorwa kizaba ku nshuro yacyo ya 18, kikazabera mu Kinigi ho mu karere ka Musanze tariki ya 02 Nzeri 2022.
Uyu munya Côte d’Ivoire Yves Didier Drogba yakiniye amakipe atandukanye aho yagiye akora ibigwi bitandukanye cyane mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza ari muri bamwe mu byamamare bimaze kumenyekana bizitabira uyu muhango.
Mubandi bamaze kumenyekana harimo harimo Gilberto Silva wahoze akinira ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Brésil wamaze kugera mu Rwanda,Naomi Schiff, Umubiligikazi ufite inkomoko hano mu Rwanda usanzwe ari umusesenguzi kuri Televiziyo ya Sky ndetse akaba n’umwe mu bakina isiganwa ry’amamodoka rya Formula 1.
Harimo kandiJuan Pablo Sorin wahoze akinira PSG yo mu Bufaransa, Umunyamerikakazi Uzo Aduba usanzwe akina filime, Dr Evan Antin usanzwe ari umunyamakuru w’icyamamare, umunya-Sénégal Youssou Ndour usanzwe ari umuhanzi ukoneye, Louise Mushikiwabo uyobora OIF n’abandi benshi na bo bategerejwe muri biriya birori.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990