Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika yasabye umucamanza guhagarika iperereza rya minisiteri y’ubutabera ku nyandiko zafatiwe mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago.
Mu kirego mu rukiko, itsinda ry’abanyamategeko rimwunganira ryasabye ko hashyirwaho umunyamategeko wigenga wo kugenzura inyandiko abakozi b’urwego rw’iperereza ry’imbere mu gihugu (FBI) batwaye muri uku kwezi.
Amatsinda 11 y’inyandiko z’ibanga yakuwe muri urwo rugo rwa Trump rwo muri leta ya Florida ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa munani, nkuko FBI ibivuga.
Trump arimo gukorwaho iperereza ku bishoboka ko yakoresheje izo nyandiko mu buryo bubi.
Ba Perezida b’Amerika bagomba kohereza inyandiko zabo zose n’ubutumwa bwa email mu kigo cya leta cy’ubushyinguranyandiko bw’igihugu (National Archive).
FBI irimo gukora iperereza ku kumenya niba Trump yarakoresheje nabi ayo makuru ayakura mu nyubako y’ibiro bya Perezida, izwi nka White House, akayajyana mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago, nyuma yo kuva ku butegetsi.
Yahakanye avuga ko nta kintu kibi yakoze, anavuga ko izo nyandiko zari zitakiri ibanga.
Inyandiko y’ikirego y’amapaji 27 ni yo yatanzwe mu rukiko rw’i Florida.
Muri yo, itsinda ryunganira Trump rishinja isaka rya minisiteri y’ubutabera kuba ari “ugushaka gusa izuru ry’ingamiya iri mu ihema kugira ngo bashobore gusaka mu kavuyo bashaka inyandiko zafasha muri politiki cyangwa zafasha ibikorwa byo gutambamira Perezida Trump ngo ntazongere kwiyamamaza”.
Trump arimo kurega ngo ahabwe urutonde rurambuye kurushaho rw’ibyakuwe mu nyubako ye, ndetse arasaba ko leta imugarurira ikintu icyo ari cyose cyatwawe kitari kijyanye n’ibikubiye mu ruhushya rwo gusaka.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +250783399900