Kajala Masanja uzwi nka Kajala Frida ni umukinnyikazi wa Film mu gihugu cya Tanzania,mu mwaka wa 2011 akaba aribwo yakinnye filime ye ya mbere yitwa Basilisa, nyuma muri 2012 yakinnye muyitwa Kijiji Cha Tambua Haki yahuriyemo na nyakwigendera Steven Kanumba. Iyi filme akaba ariyo yatumye amenyekana cyane.
Ugukina filime kwa Kajala Masanja kwamuhesheshe n’ibihembo bikomeye birimo icyitwa East Africa Television Awards (EATV). ibi byakomeje kumugira igikomerezwa mu gihugu cya Tanzania.
Mu mwaka wa 2021 nibwo amakuru yagiye hanze ko Kajala Masanja na Harmonize bakundana gusa nyuma y’igihe gito bitangazwa ko batandukanye aho icyo gihe uyu mugore yahise asiba amafoto ye yose ari kumwe na Harmonize kuri Istagram ndetse anatangaza amagambo agaragaza akababaro aho yagize ati: “Usimuumize mtu kwa ajili ya
sababu zako binafsi” Bivuze ngo ” Ntukababaze umuntu ku mpamvu zawe bwite.”
Ubu inkuru ihari nuko Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yasinyishije Kajala Frida nk’umujyanama we kiba
ikindi kimenyetso simusiga ko urukundo hagati y’aba bombi rwaba rwarongeye gushibuka.
Andi makuru avuga ko mu minsi micye ishize Kajala ufite umwana w’imyaka 22 yagiranye ibihe byiza na Harmonize aho yagiye kumusura iwe.
Hormonize yagiye akora ibitandukanye kugirango asubirane nuyu mugore, harimo kumugurira imodoka anamusaba ubutitsa imbabazi ku karubanda ari na ko amutaka ubwiza.
Kuri ubu Harmonize yujuje isezerano yari yaramuhaye avuga ko azamugira umujyanama we mu kazi
akora.
Yagize ati”Hamwe n’Imana umugore wanjye umunsi umwe azambera umujyanama. Uretse kumukunda
ndamwizera mu izina ry’Imana, nzi ko hari ibyo tugiye gukorana kandi bizafasha abantu bari ku
mihanda.”
Ubu rero byamaze kuba impamo nkuko umwe mu bajyanama buyu muhanzi Choppa umwe mu bajyanama ba Harmonize. Ati:”Munyemerere twakire mu itsinda ry’abajyanama Umuyobozi Mukuru n’Umujyanama Kajala. Nejejwe no gukorana nawe.”
Kajala Masanja na Harmonize ubwo batangiraga kwinjira mu munyenga w’urukundo
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900