Mu buzima dukenera kubaho muburyo butandukanye, ariko nanone tuba dukeneye ubunararibonye (Experience) kugirango turusheho kubaho haribyo dutunganya kurushaho, nubwo rimwe muri kamere muntu tubaho haribyo twagiza, dukora amakosa, ariko nanone tuba dukwiye kwigira ku makosa aba yakozwe kugirango dukosore ibirimbere.
Aha twabateguriye ibintu 10 bishobora gutuma ugerageza kubaho neza muri ubu buzima.
1.Iga kumenya ibyawe.
Abantu bakunda gucira bagenzi babo imanza. Urungano rwawe cyagwa abo mugendana bashobora
gutuma utandukira mu nzira wahisemo utegura ejo hazaza. Ntugahangayikishwe n’ibyifuzo by’abandi
cyane, ntuzigere ureka ngo intego z’undi muntu n’inzozi ze bigira ingaruka ku mibereho yawe. Ni
wowe ugomba kwihitiramo inzira yo kunyuramo kandi ukagena igihe bigomba kugutwara.
2. Kora mu gihe cya nya cyo.
Hariho umugani wo mu kiromani uvuga ngo “Carpe diem” bisobanura ngo “Fata Igihe”. Kenshi na
kenshi, tunanirwa gutangira gukora kubera gukomeza gutekereza ku ngaruka byatera. Uku
gushidikanya gutuma tudatera imbere ndetse bigatuma twibaza cyane ku bikubuza gukora. Igihe cyose
wumva igihe kigeze cyo gukora, fata umwanzuro utangire ukore.
3. Iga gushyira mu ngiro ibyo wize
Ibyo waba uzi byose birebana n’ibyo wize ugomba kubishyira mu bikorwa kugirango umenye neza ko
wabishobora koko. Iyo umaze gushyira ubwo bumenyi mu bikorwa ni bwo ubona kwemeza neza
urwego nyarwo rwo gusobanukirwa ufite. Ushobora kuba ufite ubumenyi mu bya tekinike,
amashanyarazi, siyansi cyangwa ibindi ariko iyo utabishyira mu bikorwa, ku kigero cyo hejuru
urabyibagirwa cyangwa ubumenyi ubifiteho bukagabanuka.
Nk’uko impuguke mu birebana n’umwuga muri EduGeeksClub Julia Smith yabitangaje, yigeze
kwandika ati: “Urubyiruko rukunze guhura n’ingorane mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo
rwize; ubwo rero ubwo bumenyi bwose buba impfabusa mugihe byakagombye kuba amavuta ateza
imbere umwuga wabo ”.
4. Ibintu byiza ntabwo kubibona byoroshye
Niba ushaka kugira ubuzima bwiza cyangwa akazi keza, ugomba kunyurwa mu marangamutima,
kugira inshuti zizewe kandi ugomba gukora cyane. Amahirwe ashobora kubigiramo uruhare ariko
ahasigaye ni wowe wenyine ubyifashamo kuko ni wowe uzi ingano yingufu ushyiramo buri munsi.
Ugomba kugira ubushobozi bwo kwigira ku makosa yawe. Ntugatekereze ko undi muntu yaza
kurwana intambara zawe agakoresha imbaraga n’ubwitange nkuko wabyikorera.
5. Ntuzigere unanirwa kugerageza ibintu byinshi
Iyo tugiye kugera ku ntego zacu akenshi dukunda kunanirwa iyo tutagerageje andi mahirwe ari
imbere. Umukinnyi ashobora kuyobora isiganwa ryose ariko iyo amaze kugwa imbere y’umurongo
basorezaho atsindwa isiganwa. Ibi ntibisobanura ko umukinnyi agomba guhagarika amarushanwa mu
buryo ubwo aribwo bwose, arakora cyane no ku mwuka wa nyuma ugakoresha amahirwe ubonye mu
nyungu zawe.
6. Ita kandi uhe agaciro ubuzima bwawe hakiri kare.
Iyo tukiri bato dukoresha umubiri ku kigero cyo hejuru ahanini buri munsi. Biba bisa nkaho
ntacyawuhangara. Ariko, uko tugenda dukura ibirori byose twirirwamo, kunywa ibisindisha, kunywa
itabi, no kurya ibiryo ibyo aribyo byose byangiza umubiri cyane. Tangira kwiga kugira ingeso nziza
mu gihe ukiri muto kandi ufite ubuzima bwiza. Fata umwanya wawe ujye kwa muganga kureba uko
ubuzima bwawe buhagaze.
7. Kora cyane kandi ubare
Ubuzima tubamo burihuta kuruta uko tubitekereza. Iyo ugeze mu kigero cy’imyaka 20 utekereza ko
uzahaguma ubuziraherezo, ariko bidatinze ubibona ugize imyaka 30, ibintu wifuzaga gukora
nk’umusore ntaho urabigeza. Baho ubuzima bwawe mu buryo bukwiriye kuko ubuzima ni bugufi
kandi ntituzi icyo ejo hazana.
8. Baho ariko ureke kwivanga mu bitakureba
Dukunze kugerageza gufasha abantu iyo tubonye bakora amakosa. Ubu bwoko bw’imyitwarire
bushobora kuguteza ibibazo byo gushwana cyangwa kutumvikana n’abo ufasha. Ntugahatire abanda
kumva ibitekerezo byawe, reka abashaka ubufasha bwawe bakwishakire. Rimwe na rimwe, ni byiza
kubaguma kure ukabareka bakakugana.
9. Jya wiga guhindura intego zawe
Rimwe na rimwe, duhindura ingamba cyangwa tugahindura ibitekerezo iyo tubonye twamaze
gutsindwa. Ni ngombwa guhindura intekerezo zacu n’ibikorwa byacu tubona ko bishobora guhindura
ejo hazaza. Rimwe na rimwe, ni byiza gusubika intego runaka cyangwa no kuyihindura. Kwemera
guhinduka mu gihe kibi bishobora kutugeza mu bibazo byinshi kuruta ibyiza mu gihe tubikoze
twakerewe.
10. Kuri buri gikorwa, giraho ibisubizo bitandukanye
Mbere yo kuvuga ikintu cyangwa gukora mu buryo runaka, tekereza ku ngaruka. Umuntu ashobora
kuba atiteguye kumva ukuri, nubwo imigambi yacu yaba myiza ntabwo uburyo bwo kuyigeraho buri
gihe buba ari bwiza. Witondere buri jambo uvuga n’uwo ubwira kabone niyo ibibazo waba ukemura
ari bimwe.
Mu buzima ushobora kugendera kuri izi nama ariko ntabwo ari itegeko. Ubuzima bwawe ni ubwawe
kandi uzi icyakubera cyiza. Kora ugifite ingufu kuko Kurya ari kare, ndetse Wishimire n’ubuzima
ufite
Src: LADDERS
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900