Dore ibintu 4 byagufasha kubana n’umuntu ugoranye kandi mukaba inshuti magara

Bitiwe n’ibibazo umuntu ahura n’abyo mu buzima, yaba ari umwana cyangwa amaze gukura, bikaba bishobora no guterwa n’uruhererekana rw’umuryango aho umwana ashobora kuvuka agira amahane akabaje cyangwa umujinya, wakurikira ugasanga umwe mu babyeyi be nawe niko ameze.

Umuntu ashobora kugira imyitwarire idasanzwe bitewe n’ibibazo yahuye nabyo bikaba byamutera guhungabana, nyamara aba bantu bose bafite imyatwirire ikunze kutishimirwa muri sosiyeti hari uburyo dushobora kubana nabo kandi tukabana neza.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza abantu bafite imyitwarire idasanzwe muri sosiyeti, harimo:

  • Kwigirira icyizere ku buryo bukabije (over comfidence)
  • Kwigunga
  • Kugira umujinya ukabije
  • Kurakazwa n’ubusa
  • Kutagira ikintu witaho
  • Kurizwa n’ubusa
  • Kutagira icyo utinya
  • Etc,

Ushobora kwibaza uti: “Ni gute nshobora kubana n’umuntu ugoranye kandi nkabana nawe neza, ibi ni bimwe mu bizagufasha kubana neza n’umuntu ugoranye kandi mukagirana ibihe byiza.”

  • Kwihangana: (Be calm) niba inshuti yawe irakazwa n’ubusa kandi akaba agira umujinya cyane igihe muri kumwe irinde kujya nawe impaka cyane, kandi mu biganiro mugirana wirinde kuba wamubwira amagambo ashobora kuzamura uburakari
  • Gerageza kumwumva: Igihe ubona atameze neza mwereke ko wifatanyije nawe, ugerageze gushaka impamvu yaba ari kwitwara gutyo ,aho guhita umufata nk’umuntu udashobotse, birashoboka ko  ari ubwambere uhuye nawe ntiwishimire uko yakwitwayeho bikaba byatuma utifuza kuzongera guhura nawe, byaba byiza umenye impamvu yitwaye atyo , ndetse ukaba wamusaba imbabazi kabona nubwo yaba nta kosa ufite.
  • Gerageza kumenya ibimubabaza n’ibimushimisha: Iyo ubana n’umuntu ufite imyitwarire idasanzwe ni byiza kumenya igihe yishima n’igihe ababara kugira ngo igihe musabana ujye umenya aho ugarukira kugira ngo utaza kuba hari ibyo wamubwira bikaba byatuma mutongana cyangwa mukaba mwarwana.
  • Igihe hari ibyo mutumvikanyeho nibyiza kuba wigendeye mugihe atishimye kurusha guhanagana nawe: Ibi bishobora gutuma habaho guhangana bishobora kuvamo amahane, nkuko twabubonye mu biranga abantu bafite imyitwarire idasanzwe harimo kwigirira ikizera cyane akenshi iyo uganira n’aba bantu buri gihe aba ari umunyakuri kandi iyo utumvishe ibyo akubwira bishobora gutuma mutongana cyane bikaba byanavamo imirwana

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *