Burya ugukunda ntiwamuyoberwa, gusa rimwe na rimwe bigora abagore kumenya no kwizera ko umugabo we amukunda koko atamubeshya, cyangwa nta zindi nyungu amukurikiranyeho. Niba ugishidikanya ku mugabo wawe, dore ibintu 4 byoroheje bizakwereka ko agukunda bya nyabyo.
Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira, ntugashidikanye aragukunda by’ ukuri:
1. Uramuvuguruza akemera Iyo akunda umugore we bizira uburyarya, ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. N’iyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze, imbere y’ umugore we byose birahinduka.
2. Aha agaciro igitekerezo cy’ umugore
Iyo umugabo akunda umugore by’ ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y’ umugabo, akora ibintu uko abyumva, ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.
3. Arakurwanirira
Umugabo ukunda umugore we iteka arwanirira ikintu aha agaciro, niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho. Niba ahora yirinda icyabatanya, akanakora ibishoboka kugira ngo mugumane ni uko atifuza kuguhomba kandi agukunda cyane.
4. Yagukorera buri kimwe
Iyo ukunzwe n’umugabo wawe agukorera buri kimwe, kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we. Ibi uzabibwirwa n’uko adatinya no gukora ibintu bikomeye kubwawe kuko nta na kimwe atakora kugira ngo agushimishe
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube