Usanga mu mico yacu, kugirango umugabo agane kwa muganga, biba byakomeye. Ngo nta mugabo wo kwivuza ibicurane, nta mugabo wo kwivuza inzoka, ahubwo ugasanga abana n’abagore nibo igihe kinini baba bari kwa muganga.
Nyamara nubwo bimeze gutyo, ubushakashatsi bugaragaza ko indwara zidakira n’izindi zibasira abagabo kimwe n’abagore cyane cyane iyo barengeje imyaka 50.
Ibi ariko biba bishobora kwirindwa hakiri kare, umugabo aramutse agize ibyo yitaho hakiri kare.
Ibyo kwitaho uri umugabo mu gucunga neza ubuzima bwawe
-
Gira umuganga
Uyu si umuganga wo kukuvura gusa igihe warwaye, ahubwo ni umuntu w’inshuti, muganira byose ndetse unabaza ibibazo by’amatsiko igihe ubigize. Haba ubuzima bwite, ubw’imyororokere, ubwo mu mutwe, byose ukamusobanuza. Uko wiyungura ubumenyi niko ubasha kwirinda no kwikingira byinshi.
-
Reba muganga
Aha si ukureba muganga mu maso, cyangwa kumugana warwaye gusa ahubwo ni ukumusanga kugirango akurebere niba mu buzima byose bimeze neza (medical check-up).
-
Rya, uhage
Abagabo bamwe usanga baribereye inshuti z’agacupa, akarenzaho ka mushikake, bikaba birarangiye. Ibi nyamara ntibikwiye kuko usanga umubiri nta ngufu ufite bityo no kurwara bikaba byakoroha. Usabwa kwita ku byo ufungura, kandi ukarya indyo yuzuye, cyane cyane ukita ku ntungamubiri zirimo, ukareka kuba indiragutumba.
-
Kuryama ni ngombwa
Byibuza wagakwiye kuryama amasaha atari munsi ya 7 ku munsi, nyamara usanga benshi kubera akazi, abandi kubera imyidagaduro n’utubari baryama amasaha atanagera kuri 5. Ibi bihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri bityo indwara zikakwibasira cyane.
-
Genzura imikorere y’umutwe
Hari imvugo ivuga ko abantu bose burya tuba dufite akabazo ku buzima bwo mu mutwe ahubwo bitari ku rwego rumwe. Ibi harimo ukuri n’amakabyankuru. Gusa ni byiza nanone kumenya uko ubuzima bwawe bwo mu mutwe buhagaze. Niba warabaswe n’inzoga, niba mu muryango wanyu habonekamo abantu biyahuye, cyangwa babaswe n’ikintu runaka, ni ngombwa ko nawe wakisuzumisha ku nzobere mu buzima bwo mu mutwe hakiri kare.
-
Ntugakore imibonano uhubutse
Iyi ngingo abagabo benshi irabatsinda, kuko bakunze kuvuga ngo “aho umugabo aterewe niho yitabarira”. Nyamara kandi burya si byiza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe wasinze, utasinziriye neza, ufite stress cyangwa se udatuje muri rusange. Kurya neza, kuruhuka bihagije nibyo byagakwiye kuza mbere yo gukora imibonano.
-
Menya uko porositate yawe ihagaze
Uko umugabo akura niko porositate nayo igenda yaguka ikaba yakurizamo uburwayi na kanseri, uramutse utabigenzuye hakiri kare. Niba utangiye kubona impinduka mu buryo n’inshuro unyaramo, ni byiza kwisuzumisha. Gusa ifunguro ryiza rikungahaye ku ntungamubiri ni urukingo rwa mbere ku ndwara za porositate.
-
Baho wishimye
Ntabwo ibyishimo byawe bizava ku byo utunze cyangwa abo mubana, biri muri wowe ubwawe. Nubwo ubuzima bugoye ariko gerageza guhangana n’ishavu n’agahinda, ubeho wishimye. Kumva umuziki ukunda, kuwubyina, kureba umupira, gukora meditation na siporo, ni bimwe mu bituma umuntu yumva anezerewe. Koramo ibyo ushoboye
Src:https://umutihealth.com/
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990