Dore ibiryo by’ingenzi byagufasha mu gutera akabariro neza

Muri iyi minsi usanga ikibazo kijyanye n’ubuzima bw’imyorokere giteje inkeke ahantu hose, ndetse biri mu bisenya ingo nyinshi, ndetse bikanazana gucana inyuma hagati y’abashakanye.

Nyamara si ikibazo cyakabaye kigera kuri urwo rwego kuko gutera akabariro bifite ibyo kurya wafungura bikaba byabigufashamo, ukajya ubikora neza kandi ugashimisha umugore wawe.

Nubwo iyo byarenze igipimo hitabazwa imiti yo kwa muganga, ariko niba ushaka gukomeza kugira ingufu mu buriri no gushimisha neza uwawe, hari amafunguro y’ingenzi utagomba kubura kugirango agufashe guhorana ingufu za kigabo.

Dore Ibyo kurya by’ingenzi  bifasha mu gukora imibonano neza.
  1. Flaxseeds

Nutty Yogi Roasted Flaxseeds

Izi mbuto nubwo mu gihugu cyacu zitahera, ariko kuzibona birashoboka kuko ubu ubuhahirane bwateye imbere.

Izi mbuto zikungahaye ku binure bya omega acids, bikaba ari ingenzi mu gutuma amaraso atembera neza mu myanya ndangagitsina, n’ahasigaye hose mu mubiri.

Ibinure bya omega 3 kandi ni ingenzi mu ikorwa ry’umusemburo wa testosterone, uyu musemburo ukaba ugenda ugabanyuka uko umugabo akura. Niyo mpamvu izi mbuto ari ingenzi ku bantu bakuze kurenza abakiri bato

Ikindi kandi ni uko izi mbuto ari isoko nziza ya vitamin B zinyuranye, na za fibre, byose bifatanya mu kugira amagara mazima.

Mu kurya utu tubuto, wakoresha akayiko gato katwo, ukagasya ukavanga n’ibyo kurya bikomoka ku binyampeke (ingano, umuceri, …)

  1. Imineke

Imineke ifite akamaro gakubye inshuro umunani ak'ibitoki bitetse - Kigali  Today

Iyo bigeze ku kongera akanyabugabo, imineke igira uruhare runini rwose.

Ni isoko ya potasium, umunyungugu ufasha mu kugabanya igipimo cya sodium mu mubiri bigafasha umutima gukora neza, bikongera stamina mu mubiri. Imineke kandi ni isoko nziza ya vitamin B6 ikaba izwiho gufasha mu mikurire no gukomera kw’imikaya ikoze igitsina cy’umugabo

Ikindi kandi imineke ituma hakorwa dopamine nyinshi, iyi nayo ikaba izwiho gufasha mu gufata umurego kw’igitsina kandi bikamara igihe kinini. Hanarimo bromelain izwiho kuvura kudashyukwa ahubwo igafasha umugabo gutinda kurangiza.

Byibuze umuneke buri munsi, by’umwihariko isaha imwe mbere y’igikorwa, ni ingenzi.

  1. Urusenda rwa kamurari

Urusenda kimwe mu birungo bikunzwe, waba uzi icyo - Inyarwanda.com

Nubwo bamwe babifata nk’urwenya, ariko burya urusenda rufasha imitsi y’amaraso kwaguka nuko amaraso agatembera ari menshi. Ibi nibyo bituma umugabo ashyukwa, kuko iyo amaraso abaye menshi mu gitsina, imitsi irarega nuko kigafata umurego.

Kamurari kandi ibamo potassium, nkuko twabibonye ifasha mu gutembera kw’amaraso no kongera stamina.

Mu bindi, kuko rurimo vitamine C rufasha mu kongera ubudahangarwa.

Gusa ntuzarurye ngo narwo rukurye, uruke rwumvikana buhoro rurahagije kuko rwinshi rwatera ibindi bibazo

  1. Impeke zuzuye n’ibishyimbo

Impeke zuzuye (ibihwagari, sesame, n’utundi tubuto) hamwe n’ibishyimbo ni isoko ya Thiamine (vitamin B1), ikaba izwiho gutuma urwungano rw’imyakura rukora neza.

Uru rwungano ni ingenzi mu gukora imibonano neza kuko nirwo rutuma ibyiyumviro n’ubushake bizamuka. Rudakora neza, gukoranaho no gusomana kimwe n’ibindi byose bitegura imibonano ntacyo byakumarira.

Iyo rero rukora neza bituma ubushake buzamuka kandi ubushakashatsi bugaragaza ko uko umara umwanya munini mu myiteguri ari nako utinda mu gikorwa, iyo umubiri ukora neza.

Kandi kuba bikize kuri poroteyine bifasha imikaya gukomera, bityo bikakurinda kunanirwa mu gikorwa hagati.

  1. Ubunyobwa

Nubwo bugira amavuta menshi, ubunyobwa butuma umutima ukora neza - Kigali  Today

Mu bwoko bwabwo bwose bwaba akabemba, walnuts, Brazils n’ubundi bwose, ni isoko nziza ya omega 3 ikaba twavuze ko ifasha amaraso gutembera neza mu gitsina bigatuma gifata umurego kandi inafasha mu ikorwa rya testosterone.

Ubunyobwa kandi bukize kuri L-Arginine, izwiho kurwanya uburemba no kongera ingufu zo gushyukwa.

Kandi bufasha mu mikorere myiza y’ubwonko no kugira ingufu mu buriri.

Wabuhekenya, waburya mu isupu, uko waburya kose, ubunyobwa ni ingenzi

  1. Tungurusumu

Print Reba akamaro ka Tungurusumu birimo no kwirukana imibu mu nzu Yanditwe  na: Martin Munezero 17 September 2020 Yasuwe: 7145 Nk'uko tubikesha urubuga  www.healthline.com, iyo abarwayi bazaga kumwivuzaho hari ubwo yabandikiraga  ...

Nubwo bamwe bayishinja ko ihindura umwuka wo mu kanwa, ngo wavuga ukanukira abantu, ariko tungurusumu ni ingenzi mu gufasha abagabo bashaka gukosora mu buriri. Habonekamo allicin, ikaba yongera amaraso atembera mu myanya ndangagitsina. Bigafasha rero mu gutuma ushyukwa igihe kirekire kandi neza cyane. Tungurusumu kandi irwanya cholesterol mbi nuko igafasha amaraso gutembera neza.

Si ngombwa nyinshi, udutete 4 ku munsi turahagije

  1. Shokola yirabura

Nubwo atari byiza kurya shokola nyinshi, ariko iyirabura ni ingenzi mu gutuma ugira akanyabugabo.

Irimo serotonin, ifasha imikorere myiza y’urwungano rw’imyakura, hakabaho irekurwa ry’imisemburo yo kumva umeze neza, iva mu bwonko. Ibi byongera iruba ndetse bikanongera kuryoherwa no gushimishwa n’imibonano.

Gusa nyine nkuko tubivuze, si byiza kurya nyinshi. Agace gato karahagije

src:umutihealth.com

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *