Akenshi hari ibyo umuntu akora buhumyi, akabikora atitaye ku ngaruka zabyo cyangwa se uko ari bibi. Nibyiza ko buri wese yitondera ibyo akora kubw’ingaruka z’ahazaza.
Muri ibyo harimo ibyo umuntu akora bamuhagarika bakamubuza kubikora ariko bikaba imfabusa, kuko aba atumva neza impamvu yabyo.
1. Kunywa itabi
Umuco wo kunywa itabi ni mubi cyane, ndetse uri ku gasongero ku bishobora gutuma amaso yawe ahuma. Iyo umuntu ari kunywa itabi hasohoka ‘Chemicals’ zituruka mu mwuka zigahura n’amaso yawe, bikaba byayangiza cyane kandi bikomeye.
Ntabwo ari byiza kunywa itabi cyangwa kwibanda cyane hafi y’abanywa itabi, kuko nabyo bigira ingaruka zikomeye cyane.
2. Imirasire y’izuba.
Kujya ku izuba cyane bituma habaho kwangirika k’uruhu rw’uwagiyeho, bikaba byamuviramo indwara zitandukanye. Iyi mirasire yangiza amaso y’uwabigize akamenyero cyane, bikaba byatuma atareba neza. Iyi mirasire y’izuba, igabanya ubushobozi amaso yari afite bwo kureba.
3. Gucura
Ahari ushobora kuba utekereza ko bidashoboka, ariko ubugumba buri mu bituma amaso yawe ahuma. Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga batandukanye ndetse n’abaganga, bwagaragaje ko umudamu wagiye mu gihe cyo gucura cyangwa kutongera kubyara abyikururiye, bikaba imburagihe ashobora gukuramo uburwayi bw’amaso, ashobora no guhuma.
3. Kwambara amarineti ataragenewe amaso.
Abantu hafi ya bose bakunda kwambara amarineti nk’murimbo, bagamije kugaragara neza muri rubanda cyangwa aho batambuka. Bagura amarineti asanzwe bakajya bayambara, ibi iyo bikozwe cyane biba ikibazo.
Src: Nationaldailyng
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.