Dore ibyingenzi byagufasha kugira urugo rukomeye

Ingo nyinshi zisenyuka kubera impamvu zitandukanye, zaba izituruka ku mugabo cyangwa se ku mugore. Ni byiza kumenya uko abashakanye bakwiriye kubana, kugira ngo umunezeroukomeze mu rugo rwabo nk’uko bajya gushakana babyifuzaga:

1. Kutaba nyamwigendaho

Umugore n’umugabo wese ntakwiriye kuba nyamwigendaho mu rugo, kandi afite uwo bashakanye babana kandi bafatanije inshingano z’urugo. Iyo umugore yitwaye gutyo bituma umugabo we atiyumvamo umumaro n’agaciro amufitiye, bityo ugasanga babanye nk’abataziranye, umunezero w’urugo ntugende uko bikwiye. Ibi kandi bituma habaho kutuzuzanya ku bijyanye no gukemura ibibazo by’urugo.

2. Kwiga koroherana

Guca bugufi haba ku mugabo cyangwa ku mugore bikura impungenge mu muryango, n’iyo ikibazo cyaba gikomeye kiracyemuka. N’iyo mugenzi wawe yagukosereza, wowe wamwereka ikosa mu buryo butarimo intonganya cyangwa amarira, kandi ukamubabarira utabanje kumurushya no kwereka abantu ibyabaye mu rugo rwawe. Igihe nawe wamukoshereje wihutire kumusaba imbabazi kandi aho kuvuga byinshi wisobanura, wicishe bugufi wemere ikosa.

3. Kutaba mwinshi mu rugo

Iyi mvugo isa n’idasobanutse, ariko isobanuye kutajya mu bintu byose bikorwa mu rugo witwaje ko uri nyirarwo. Hari nk’igihe usanga umugore cyangwa umugabo akora inshingano ze agakora n’izundi. Twavuga nk’umugabo ukora
inshingano ze ariko agakora n’iz’umugore, iz’abana, akareba ibyo guteka, akareba imyenda y’abana, akareba aho kubaka inzu bigeze, ugasanga ntaha mugenzi we umwanya ngo nawe akore inshingano ze. Umugore ni mutima
w’urugo, ariko biba byiza nawe akoze inshingano ze n’abandi bagakora izabo.

4. Kuvuga icyakubabaje neza (ufite umutima mwiza)

Si byiza ko uvugana agahinda, intimba cyangwa ubukana igihe ufite ikibazo, n’iyo waba wagitewe n’umugabo cyangwa umugore wawe. Ugomba kumenya ubwenge muri byose, ntabwo kandi ari byiza guhagarika zimwe mu nshingano zawe nko gupfumbata umugabo ku bagore, cyangwa kureka guhaha ku bagabo kubera ikibazo cyabaye. N’ubwo ubabaye ariko ihangane ugaragaze umutima ukomeye, mubwirane ikibazo neza kandi niba bishoboka musabane imbabazi kandi mufatanye gushaka igisubizo.

5. Kugira amahoro mu rugo n’iyo umugabo wawe cyangwa umugore wawe adashobotse

Si byiza kwereka umugabo wawe cyangwa umugore wawe ko ubana n’umuntu udashobotse, mu
buryo bumwe cyangwa ubundi . Hari abagabo cyangwa abagore bapfusha amafaranga ubusa,
bagatanga impano zitumvikanyweho no kutuzuza zimwe mu nshingano z’urugo. Ariko ntiwahorana amahane cyangwa urusaku cyangwa ngo uhore utora abantu, ahubwo ukora inshingano zawe neza kandi ugaragaze gucya ku maso ubundi nawe iyo umuhaye amahoro agenda ahinduka buhoro buhoro. Iyo nta ntonganya zihoraho abana bagira umutuzo, kandi ntawe umenya imiterere y’uwo mwashakanye keretse wowe.

src:Inyarwanda

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *