Dore ibyo kurya birwanya impumuro mbi mu kanwa

Kunuka mu kanwa ni ikibazo gihangayikisha cyane kuko hari igihe uba ufite byinshi byo kuvuga ariko kubera ko uzi ko ufite icyo kibazo ugasanga mu bantu watinye kubumbura umunwa, wanagerageza kuvuga ugasanga abakuri hafi bifashe ku mazuru cyangwa bari kukwinuba.

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi mpamvu zinyuranye.

Hari n’ibyo urya bituma mu kanwa hagira impumuro yihariye nka tungurusumu.

Kugirira isuku mu kanwa, koza amenyo, nibwo buryo bwa mbere bwiza bwo kugira impumuro nziza mu kanwa. Nyamara kandi hari n’ibindi bintu ushobora gufungura bigatuma ugira mu kanwa hahumura neza.

Muri iyi nkuru nibyo tugiye kurebera hamwe.

Ibyo kurya 5 bituma mu kanwa hahumura neza.
  1. Ibikomoka ku mata

Ibiryo byongera uburebure uramutse ubirya buri munsi bwakwiyongera

Akenshi iyo umaze kurya ibiryo birimo za aside zinyuranye ni byiza kurenzaho kimwe mu bikomoka ku mata nka yawurute cyangwa cheese. Ibi biragenda bikarwanya za aside zari gutuma ugira impumuro mbi mu kanwa.

Ndetse kuko bimwe mu bikomoka ku mata biba byongewemo vitamin D, kandi ni nziza ku buzima bwo mu kanwa.

Kurya yawurute 2 ku munsi bigabanya igipimo cya hydrogen sulfide, izwiho gutera impumuro mbi mu kanwa.

  1. Imbuto cyangwa imboga zikunjagurika

Hagaragajwe ko kurya imboga n'imbuto birinda ubwonko kwibagirwa | IGIHE

Nyuma yo kurya, iyo utogeje amenyo hari ibiryo bifata ku menyo no ku ishinya, bishobora gutera impumuro mbi. Niba rero utari bubashe koza amenyo nyuma yo kurya, wenda uri ku rugendo cyangwa uriye muri restaurant, nyuma yo kurya gira icyo uhekenya nka pome,karoti uko bikuba ku menyo bizakuraho bya biryo byafasheho nuko impumuro mbi iveho.

  1. Icyayi

Icyayi ku isonga mu binyobwa bifasha amenyo gukome - Inyarwanda.com

Ibinyabutabire binyuranye nka polyphenols dusanga mu cyayi bifasha mu kwirukana impumuro mbi.

Ubwa mbere kuko icyayi kibuza bagiteri zitera impumuro mbi kororoka; bwa kabiri kuko bibuza izitapfuye kugira icyo zikora mu kanwa. Hano ibyiza ni icyayi gisanzwe ari cyo kizwi nka black tea.

Iki cyayi kandi kirwanya kwangirika kw’amenyo.

Gusa wibuke ko caffeine nyinshi itera kumagara mu kanwa no kuma iminwa, rero ntukanywe cyinshi.

  1. Shikareti

Guhekenya shikarete burya bifitiye akamaro umubiri

Utuntu twose ufata dutuma mu kanwa hahora amacandwe, tuzwiho kugabanya impumuro mbi. Shikareti ariko nziza ni izitarimo isukari nyinshi kuko iyo harimo isukari bivura impumuro mbi ariko bikangiza amenyo.

Inziza ni izirimo cinnamon cyangwa mint. Zimwe uhekenya ukumva akantu kameze nk’akazamuka mu gihanga (orbit z’ubururu nirwo rugero).

Uretse kurwanya impumuro mbi kandi biranayirinda.

  1. Amazi

Ibimenyetso byakwereka ko utanywa amazi ahagije buri munsi

Nubwo ariyo tuvuze bwa nyuma nyamara kandi kubura amazi mu mubiri nabyo biri mu bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa.

Mu gihe wumye mu kanwa, kumywa amazi bizakora akazi nk’ako amacandwe yagakoze. Ni byiza rero kunywa amazi menshi ashoboka, bijyanye n’ibiro ufite dore ko uretse kurwanya impumuro mbi anafasha mu gusohora imyanda mu mubiri;

Niba rero wajyaga ugira ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa, gerageza ibi tuvuze ruguru urebe ko watandukana no kugira impumuro mbi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *