Dore icyo bamporiki yasabye ku gihano yakatiwe

Uwahoze ari umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco Hon. Bamporiki Edouard yajuririye icyemezo yafatiwe n’urukiko ,aho rwari ruherutse kumukatira gufungwa imyka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 Fw,ndetse agira nicyo yisabira urukiko.

Nkuko mu mategeko y’urwanda bigenda aho iyo urukiko rugukatiye uba ugomba kujurira bitarenze iminsi 30,ikatirwa rya Bamporiki ryabaye tariki 30 Nzeri 2022 ubwo urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafataga uyu mwanzuro.

Amakuru ahari nuko Bamporoki wagiye agira amahirwe yo gukora mu myanya ya politike itandukanye yamaze kujurira umwanzuro w’urukiko.

Ubwo byatangazwaga ko Bamporiki hafashwe icyemezo cyo gufungirwa iwe mu rugo yafashe umwanya asaba imbabazi abanyarwanda muri rusange ndetse n’umukuru w’igihugu Paul Kagame kubw’icyaha cyo kwakira indonke yakoze.

Umunyamategeko wa Bamporiki Habyarimana Jean Baptiste afatanyije n’umukiriya bajururiye  basaba ko uregwa yagabanyirizwa igihano akaba yakatirwa nk’igifungo gisubitse kuko yaburanye yemera icyaha.

Tariki 21 Nzeri 2022 ku munsi wa mbere mu rubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwasabiye Bamporiki gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 200 Frw,rushingiye kukuba Bamporiki ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Iki gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha umucamanza yasobanuye ko ari ugutanga isomo kuri  undi uwari wese watekerezaga kuba yakora nkibyo Bamporiki yakoze yitwaje ko ari umuyobozi, bivuze ko kuba yasubikirwa igihano nta somo byatanga.

Bamporiki imbere y’ubushinjacyaha.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *