Dore imbuga za Internet wakoreraho amafaranga wiyicariye mu rugo i wawe

Ni kenshi twakira links zitandukanye zitubwira ko hari aho turi bukande tugatsindira ibihembo runaka, cyangwa tukabona akazi runaka kaduha amafaranga. Zimwe murizo zikaba zibeshya, cyangwa ako kazi ugasanga uragahatanira n’abandi bantu benshi cyane ku buryo amahirwe yo kukabona aba agerwa ku manshi.

Ujya wibaza urubuga wajyaho ugakorera amafaranga bitewe n’ibyo ukora kandi ukacyira amafaranga yawe uko wayakoreye nta buriganya ukorewe? Mu nkuru y’uyu munsi nabateguriye imbuga za interineti 10 zishobora kubigufashamo;

1.UpWork
Upwork ni rumwe mu mbuga za interineti nziza wakuraho akazi kuri interineti. Usibye kuba ifite ibyiciro byinshi by’akazi bitewe n’ibyo ushoboye gukora, ni urubuga rufite abatanga akazi benshi kandi rwizewe. Guhera ku bakora websites, graphic design, kwakira abakiliya, kwandika, n’ibindi byinshi, uru rubuga rwabigufashamo.Gutangira gukorera kuri uru rubuga, ni ukujya kuri website yarwo, ubundi uukuzuzamo imyirondoro yawe n’ibyo ushoboye gukora. Amafaranga macye ashoboka wabikuza kuri uru rubuga ni amadorali 100 ($100).

2.Fiverr
Urubuga rwa Fiverr rukomora iri zina ku kuba rwarafashaga abantu gukorera amadorali 5(Five Dollars) mu buryo bwihuse, gusa kuva icyo gihe rwarakuze ruvamo sosiyete ikomeye. Kuri uru rubuga ushyiraho amafaranga utajya munsi kw’isaha mubyo ushaka gukora, packages(ninka abonnement) y’uburyo ukoramo n;ibindi byinshi. Abenshi mu bantu bashya bajya gukoresha uru rubuga bashyiraho ibiciro biri hasi ugereranyije n’abahasanzwe kugira ngo bareshye abakiliya bashya. Amafaranga macye yo kubikuza (Minimum payment threshold) ni amadorali 30 ($30).

3.Freelancer
Uru rubuga rukora ku mande nyinshi z’akazi waba ukora kimwe n’izindi ebyiri twavuze haruguru, niba ushaka akazi gahoraho cyangwa ako ukora nk’ikiraka kakarangira, uru ni urubuga rwiza rwagufasha kugera ku nzozi zawe. Kubikuza ayo wakoreye kuri uru rubuga ugomba kuba umaze kwinjiza $30 byibura.

4.PeoplePeHour
Itandukaniro riri hagati y’uru rubuga n’izindi twavuze haruguru, ni uko izirusha kwihutisha guhuza abashaka akazi n’abakoresha. Yifashishije artificial intelligence, PeopePerHour ireba ibyo umukiliya akeneye igahita imuhuza n’umukorera akazi mu buryo bwihuse. Amafaranga fatizo yo kubikuza umaze gukorera kuri uru rubuga ni £75.

5.TopTal
TopTal nirwo rubuga mu mbuga twavuze zose rugorana kwakira abashaka gukora akazi banyuze kuri uru rubuga, dore ko nko mu bantu 1000 bashoobora gusaba gukorera kuri uru rubuga, rushobora kwakira nka 5 bonyine. Ibi bisobanuye ko iyo wakiwe ngo ukorere kuri uru rubuga uba uri mu bahembwa agatubutse kuko uba uri intyoza mu bandi.

6.TaskRabbit
Imbuga zose twavuze hejuru inyinshi intego yazo ni ukukurangira akazi wakora n’iyo waba uri kugakorera umuntu uri ibwotamasimbi kuburyo bitabasaba guhura kugira ngo akwishyure, doreko zifitemo uburyo bwo kwishyura utiriwe wushyuza uwaguhaye akazi. Itandukaniro ryazo na TaskRabbit ni uko hano ho intego nyamukuru ari ukuguhuza n’abantu bari hafi yawe urakorera ya mirimo idatind nko; Gushyira ipine mu modoka irindi ryatobotse, Gusiga amarangi, kumutwaza ibintu, n’ibindi nkibyo bisaba ko umuntu ari hafi yawe.Iyo utanga akazi yashyizeho akazi ukabona amafaranga yishyura wayakorera, uramuvugisha ubundi ukamukorera akazi akakwishyura.

7.LinkedIn and LinkedIn ProFinder

LinkedIn ni urubuga akazi kose waba urimo ukwiye gukoresha. Ushyiraho umwirondoro wawe, bityo ukaba waba inshuti n’abo mukora bimwe ndetse ukaba wanabonaho akazi kajyanye n’ibyo ukora bigiye bitandukanye; byaba ikiraka cyangwa akazi gahoraho.Akandi kantu uru rubuga rwongeye mubyo rukora, ni LinkedIn ProFinder; ni uburyo abatanga akazi baza gushakaho umuntu ufite ubushobozi mubyo bifuza gukorerwa, bityo rero LinkedIn ni urubuga rwiza rwagfasha kubona akazi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, mu gihe umwirondoro wawe uri kuri uru rubuga.

8.SimplyHired
Niba wifuza gukora nk’umu freelancer, urubuga rwa SimplyHired ni rwiza kuri wowe doreko usibye no kuguha uburyo bwo kubona akazi, rwongeraho kugufasha kwiga kwandika ibaruwa isaba akazi, resume, ndetse n’andi makuru yagufasha kubona akazi mu buzima busanzwe. Ku bashaka akazi bisanzwe, ni urubuga uza ugashyiraho CV yawe ubundi rukaguhuza n’abatanga akazi. Ni urubuga rwiza narwo rwagufasha kubona akazi utiriwe usiragira.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *