Dore imiti 5 y’ingenzi idakwiye kubura mu rugo

Indwara ziza igihe zishakiye, ndetse n’impanuka ntawe umenya igihe izabera.

Nubwo hari imiti tugomba gukoresha aruko tuyandikiwe na muganga ariko hari n’imiti twemerewe kuba twakigurira tukayikoresha atari muganga wayitwandikiye.

Niyo mpamvu ari byiza ko mu rugo, by’umwihariko ururimo abana hari imiti iba igomba kuba ihari buri gihe kugirango mu gihe hari igihindutse mu mubiri bitunguranye ibe yakifashishwa

Gusa nubwo ari imiti wakigurira, ni byiza ko usobanuza umuhanga mu  by’imiti uyiguhaye uburyo ikoreshwamo, abatayemerewe ndetse n’ibyo utemerewe kurya cyangwa kunywa igihe uri kuyikoresha hamwe n’imiti itavangwa na yo

1.Imiti ivura ububabare, umutwe ikanagabanya umuriro.

Kurwara umutwe bivurwa n'iki? menya neza uko imiti ivura umutwe ikora. |  MUBUZIMA

Muri iyi miti dusangamo: paracetamol, ibuprofen, aspirin, diclofenac na indomethacin (indocid).

Iyi miti iboneka ari ibinini byo kunywa n’ibyo kunyuza mu kibuno (suppositories), iy’amazi y’abana (syrup), cyangwa pommade isigwa ahababara iyo ari ku mubiri.

Gusa ku bana batarageza ibiro 7 cyangwa se batarageza amezi 6 bavutse ntibahabwa ibuprofene hanyuma diclofenac,  indomethacin na aspirin ntiyagahawe utarageza imyaka 18

  1. Imiti izwi nka antihistamines

antihistamine | drug | Britannica

Iyi miti akenshi ikoreshwa mu kuvura ibicurane bivanze n’inkorora (gripe), biba byatewe na virusi cyangwa ubwivumbure bw’umubiri. Inavura umuriro, umutwe byatewe n’ibicurane
Muriyo twavuga chlorpheniramine (Polaramine cg Piriton), loratadine na cetirizine.

Gusa hari n’indi miti iba ari uruvange rw’imiti y’umuriro hamwe na antihistamines nayo ikoreshwa mu kuvura grippe muri yo twavuga coldcap, flucoldex, dacold, flufed, febrilex n’indi nayo wayigurira gusa ukamenya ihabwa abana n’iy’abakuru.

  1. Imiti izwi nka antacids.

Antacids - Stock Image - C036/3959 - Science Photo Library

Iyi ni Imiti ikoreshwa mu kuvura ikirungurira no kuribwa mu Gifu.
Muriyo twavuga maalox, aluminum and magnesium hydroxide, bicarbonate, relcer, phosphalugel,  gaviscon, n’indi

Iyi miti uyikoresha mu gohe uribwa mu gifu ariko ukaba ubizi ko atari ibisebe birimo, ahubwo ari aside yazamutse cyangwa se mu gihe warwaye ikirungurira. Aho uzayigura bazagusobanurira uko ikoreshwa

Gusa nyuma yo kwisuzumisha ushobora no kujya wigurira cimetidine, ranitidine, omeprazole, gastricid n’indi.

  1. Imiti ivura ibibazo byo mu nda.

Buscopan IBS Relief and Antacid Pills in London Editorial Stock Photo -  Image of healthcare, pharmaceutical: 185699988

Iyi ni imiti wifashisha warwaye impiswi (diarrhea), muri yo twavuga actapulgite y’abana n’abakuru, loperamide na buscopan mu gihe unaribwa mu nda.
Harimo kandi iyivura impatwe (constipation), harimo dulcolax, bisacodyl, glyceline inyuzwa mu kibuno ku bana, forlax n’indi

Hanarimo ivura kuruka nka motilium, stugeron, emitino n’indi.
Twanavugamo ivura icyo mu nda cy’abana izwi nka gripe water.

  1. Ubutabazi bw’ibanzeFirst Aid Only 57 Piece 10 Person First Aid Kit (6060) : Amazon.sg: Health,  Household & Personal Care

Reka twibutseko ibyago bidateguza. Iwawe rero ntihakabure udupfuko, sparadrap, ipamba, alukolo yo guhanagura (ariko ntihanagura igisebe), umuti woza ibisebe nka betadine, povidone,  urwembe n’umukasi.

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *