Dore imiti ikoreshwa mu kuvura indwara yo kugira ibyuya byinshi bikabije

Kubira ibyuya ni bimwe mu bibangamira umuntu mugihe ari mukazi cyangwa mu rugendo kuburyo bamwe bibaza niba ntacyo bakora kugirango ibi bibashe guhagarara.

Birashobaka cyane ko byahagarara ukoresheje uburyo bwo kwirinda udakoresheje imiti cyangwa se ugakoresha imiti wandikiwe na muganga.

Dore bimwe mubyo wakora ubwawe

Mu rwego rwo kwirinda kubira ibyuya bikabije hari ibyo ushobora gukora ubwawe, mbere na mbere usabwe kwirinda ibi bikurikira:

1.Inzoga

2.Ikawa

3.Ahantu hari ubushyuhe cyane

4.Ibinti bishyushye cyane (ibiryo cg ibinyobwa)

ushobora kandi gukoresaha imibavu yo mukwaha,mu ntoki ndetse no mu birenge yitwa antiperspirants,Iyi mibavu itandukanye na parfum, deodorant, cg ibindi bihumuza (kuko byo ntibihagarika kubira ibyuya). Antiperspirants zigaragaramo aluminium (10% cg 20%), akamaro ka aluminiyumu hano ni ugufunga utwenge duto duturukamo ibyuya, ku bantu bafite iki kibazo. 

Best Antiperspirants and Deodorants for Men 2022 | Men's Journal

Iyi mibavu iboneka muri pharmacie cg amaduka acuruza amavuta ahenshi (gusa aha ureba neza niba atari deodorant kuko twavuze ko bitandukanye). Uko ikoreshwa;

  1. Mbere yo kuyitera (mu kwaha cg munsi y’ibirenge) banza wihanagure wumuke neza
  2. Ni byiza kuyikoresha mbere yuko ujya kuryama, iminsi 7 cg 5, hanyuma inshuro 1 cg 2 mu cyumweru gikurikira (bitewe nuko ubona ibyuya bigabanuka).
  3. Kubera ko ici produit zibamo ibinyabutabire, bishobora gutuma wumva uburibwe cg uburyaryate rimwe na rimwe ku ruhu, kwitera byinshi si byiza kimwe no kubyitera igihe kirekire.

Imyenda wambara: hari imyenda imwe nimwe izwiho gufunga umubiri iyi ukwiye kuyirinda. Niba wambara inkweto zifunze ukabira ibyuya cyane ushobora kuzisimbuza sandari.

Imiti yo kubira ibyuya bikabije wabona kwa muganga

Iyi ni imiti uhabwa kwa muganga (niba uburyo bwa mbere butagukundiye), ibarizwa mu byiciro bitandukanye, bimwe mubyo twavuga;

  • Iontophoresis: ubu ni uburyo byagiye bukoreshwa kuva mu maka ya cyera, ubu bukoreshwa akenshi iyo uburyo bw’antiperspirants bwananiranye hakagaragara ko hakenewe uburyo bwisumbuyeho. uburyo bwa iontophoresis bukoreshwa cyane ku bantu bava ibyuya bikabije mu biganza no mu birenge, hakoreshwa ibikoresho byabugenewe  kwa muganga, aho ushyira ibirenge cg ibiganza hakanyuzwamo umuriro w’amashanyarazi ariko mucye, iminota hagati ya 20 na 40.

Botox: Botulinum toxin type A, uyu ni umuti batera munsi y’uruhu. Icyo ukora ni ugufunga mu gihe gito udutsi duto dutera kugira ibyuya.

Botox Injections: Side Effects, Risks, & Cost, According to Experts | Allure

Imiti yo kunywa: Nyuma yo gusuzumwa na muganga, hari imiti ashobora kuguha. Imiti yo kunywa ihabwa abantu baba barware kubira ibyuya byinshi cyane cyane ku gahanga, mu mubiri hose cg abagerageje uburyo bows tamale kubona hejuru

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *