Imyanya ndangagitsina y’umugore ni ahantu hagomba gukorerwa isuku ku buryo bw’umwihariko bitewe n’imiterere yaho yihariye. Nyamara usanga bamwe kubera kudasobanukirwa bajya bikururira indwara bitewe n’isuku nke bahagirira cyangwa no kuhasukura mu buryo butari bwo.
Twabateguriye hano ibyo ugomba kwitaho n’ibyo ugomba kudakora kugira ngo ubungabunge aho hantu h’ingenzi; ahaturuka umuntu.
- Gerageza koza mu gitsina inshuro zitarenga 2 ku munsi. Niba utari mu mihango ukaba nta n’urugendo rurerure wakoze, kogamo 1 ku munsi birahagije. Iyo uhogeje inshuro nyinshi bishobora kwica za bagiteri zifite akamaro bityo ukaba wikururiye indwara.
- Mu koza mu gitsina, koresha amazi meza kandi y’akazuyazi, gusa n’akonje nta kibazo. Kirazira kikaziririzwa gukubisha icyogesho mu gitsina, kimwe no gukoresha isabune. Icyakora hari imiti yabugenewe iba muri za farumasi n’amaguriro atandukanye. Mbere yo kuyigura nayo uzabanze usobanuze ababisobanukiwe kandi unarebe ibiyigize.
- Umaze koga mu gitsina, ihanaguze agatambaro gasukuye kandi kumutse, uturutsa imbere usubiza inyuma. Ibi jya unabikora umaze kwituma, kirazira kwiheha uganisha imbere kuko byatuma imyanda ivuye mu kibuno yinjira mu gitsina.
- Gerageza kwambara amakariso akoze muri cotton gusa. Aya makariso akurinda gututubikana cyane kandi akanarinda ko hari ivumbi ryakwinjiramo. Akoze muri nylon yo ni ikizira, ntukayambare na gato.
- Uramenye ntugasubire mu ikariso utabanje kuyifura no kuyanika. Ibi byazatuma mikorobe zaje zikurukiye kwa gutoha kw’ikariso zidapfa, bikagutera uburwayi. Twibutseko gutoha biterwa n’ububobere busanzwe, icyuya cyangwa inkari zisigara umaze kwihagarika.
- Nyuma yo gufura ikariso, yanike ahagera urumuri rw’izuba ruhagije, kandi nibigushobokera uyitere ipasi mbere yo kuyambara. Ibi byica mikorobe.
- Niba uri mu mihango, witegereza ko cotex ibanza kuzura ngo ubone kuyihindura. Ibi byangiza ahazengurutse igitsina, bikaba byatera uburyaryate, uduheri no kwishimagura. Byibuze gerageza uhindure buri masaha 4 cg 6. Ubikore urengera ubuzima bwawe.
- Gerageza kogosha insya byibuze 2 mu kwezi. Impamvu nuko uko zikura ariko zikurura icyuya, kandi na mikorobe zikaba zakihishamo. Twongereho ko umunuko wumva akenshi mu gitsina iyo utaroga, ukururwa na za nsya.
- Umaze kogosha insya, gerageza usigeho amavuta yo kuhoroshya kugirango wirinde ko umubiri wazaho imiburu. Byaba byiza unasizeho imiti yabugenewe nka after shave, shaving gel, n’indi. Unakoresheje tetracycline dermique byaba akarusho.
- Ntugasige amavuta ahumura mu gitsina cyangwa ngo uhatere imibavu (parfum). Bamwe iyo bumvise hanuka bateraho ibihumuza, nyamara ni amakosa. Muri iyo myanya ubwaho hikorera isuku, iyo wubahirije ibisabwa.
- Mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina banza woge mu gitsina. Ibi unasabe uwo mubikorana kubikora kuko bizarinda ko hari mikorobe zakwinjira mu gitsina.
- Nyuma y’imibonano gerageza unyare niyo twaba ducye. Inkari zizwiho gusukura igitsina kurenza indi miti yose wakoresha.
Igihe cyose uketse ko wagize Infection, ni ukuvuga mu gihe mu gitsina havamo ibintu bidasanzwe, binuka se, wishimagura, wabyimbye, hajeho uduheri, wumva ushya, ikimenyetso cyose wabona ugomba guhita ujya kwisuzumisha hakiri kare. Rwose ntuzafate imiti iyo ariyo yose utayandikiwe na muganga kuko ushobora kugira ngo uri kwivura aha, ukandura ahandi.
Src:umutihealth