Dore ingaruka mbi zabakuramo inda kubushake

Mu busanzwe tuvuga ko habayeho gukuramo inda cyangwa se ko inda yavuyemo igihe habayeho guhagarika imikurire y’umwana mu nda. Inda ishobora gukurwamo ku bushake cyangwa bigaterwa n’izindi mpamvu. Zimwe mu mpamvu zishobora gutuma inda ivamo hatabayeho ubushake bw’umubyeyi ni izi:

  • Ubumuga cg ikindi kibazo ku mura w’ umugore (malformation uterine),
  • Uburwayi,
  • Imyaka umugore agezemo (akenshi abafite imyaka iri hejuru ya 35 baba bafite ibyago byo gukuramo inda kurusha abandi),
  • Impanuka,
  • Gufata ibiyobyabwenge n’ ibindi.

Gukuramo inda ku bushake usanga akenshi bikorwa n’abakobwa batwaye inda batateganyije. Ahanini usanga bazikuramo kuko batifuza guseba, kuko bafite ubwoba bw’uko ababyeyi bazabifata n’izindi mpamvu zitandukanye.

Ingaruka mbi gukuramo inda ku bushake bigira ku buzima

Ingaruka zo gukuramo inda zishobora gutandukana bitewe n’umuntu kuko imibiri yacu idateye kimwe. Dore zimwe mu ngaruka zo gukuramo inda zishobora kugaragara nyuma y’igihe gito uyikuyemo;

  • Kuribwa mu nda
  • Kugira isesemi no kuruka.
  • Kuva amaraso menshi: Iyo umukobwa cyangwa umugore akuyemo inda, bishobora gutuma ava amaraso menshi cyane kandi bikaba byamara igihe kinini. Rimwe na rimwe hari n’igihe biba ngombwa ko bamwongerera amaraso.

Hari n’izindi ngaruka zishobora kutagaragara ako kanya, ariko zikaboneka nyuma y’amezi cyangwa se imyaka. Muri zo harimo;

  • Kwangirika kwa nyababyeyi: Gukuramo inda mu buryo bwa magendu bishobora gutuma nyababyeyi yangirika cyangwa se bigatera umukobwa ubundi burwayi bwasaba ko nyababyeyi ikurwamo.
  • Kwangirika kw’inkondo y’umura: Gukuramo inda bishobora gutuma inkondo y’umura yangirika bityo umugore akaba atabasha kongera gusama ukundi
  • Gutwitira hanze y’umura (ibi bishobora gutuma igihe cyose utwite, inda zivamo cg ukaba wanapfa mu gihe utwite)
  • Kutazongera kujya mu mihango: Ibi biba bitewe no kwangirika kw’ imisemburo, ubundi burwayi buza nk’ingaruka zo gukuramo inda n’ibindi.
  • Ubugumba (kutazongera kubyara ukundi): imiti ikoreshwa mu gukuramo inda ishobora gutuma imwe mu misemburo yo mu mubiri yangirika. Kwangirika kw’imisemburo bishobora gutera ingaruka nyinshi nk’imihindagurikire mu kwezi k’umugore, kubura imihango ndetse bikaba byanamuviramo kutazongera kubyara ukunda.
  • Kunanirwa kwiyakira: Bamwe mu bagore bakuyemo inda kubushake usanga bahura n’ikibazo cyo kutiyakira. Ashobora kumva yiyanze, kwigunga, kunanirwa kurya, kwitakariza icyizere, kutagira urukundo, kurota abona umwana amwanga, amuririra amuhamagara n’ibindi. Ibi rero bishobora kumuviramo kwiyahura cyangwa se guhinduka ikihebe.
  • Indwara zitandukanye. Gukuramo inda bishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa arwara kanseri y’ibere n’izindi ndwara zikomeye.
  • Urupfu: Gupfa bishobora guterwa no kuva amaraso cyane cyangwa se ubundi burwayi bwaziyemo.

Src:umutihealth

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *