Urukundo n’ikimwe mu bituma ubuzima buba bwiza mu gihe ukunze nawe ugasubizwa urukundo.Gusa amakuru kuri buri kintu kibaho cyose aba ari ngobwa kugirango ubashe kunoza no gukora neza icyo wiyemeje gukora,no mu rukundo rero naho nuko kuko iyo ufite amakuru ahagije kugirango utanjye urukundo rwuzuye ntakabuza uryoherwa n’urukundo.
Dore bimwe mu byagufasha kugirango utange urukundo kandi nawe rukagarukire.
1.Mutege amatwi.
Abagore bakunda umugabo utega amatwi ibibazo byabo n’ibyifuzo atiriwe abanegura. Iyo ushyikirana nawe, uba uri gutera intambwe imwe. Fungura ikiganiro kandi muganire ku bintu bitandukanye, urugero niba umubajije uko weekend yagenze akakubwira ko yagenze neza. Mubaze icyamushimishije.
2.Shimira uko asa.
Abakobwa bakunda umuntu ubabwira ko ari beza cyane cyane iyo ari igitsinagabo. Mubwire ko aseka neza ariko wirinde gushimagiza ibice by’umubiri we kuko ibi byakangiza umubano wanyu.
3.Iyiteho
Usibye ingeso nziza, abagore bakururwa numugabo mwiza. Ugomba kwambara imyenda myiza, isaha nziza, inkweto nziza nibindi byatuma urimba. Iyo ugaragara neza kandi ukishimira isura yawe, ntakabuza umukobwa azagukunda.
4.Ntukagire isoni uri mbere ye.
Hari abagabo benshi bagira isoni iyo barikumwe nabo badahuje igitsina. Ikuremo amasoni wirinde kuvuga amagambo menshi kandi ntuhite umubwira ko umukunda Ariko umusabe nimero ze za Telefone cyangwa ubundi buryo mwakifashisha muganira urugero nki mbugankoranyambaga akoresha.
5.Shigikira imyanzuro ye.
Gushyigikira ibyemezo ntibisobanura kwemera ibyo avuga byose. Wenda akwatse amafaranga
kandi ubona nta mpamvu ifatika ayakwakiye. Aho ugomba kumuhakanira kuko uko umumenyereje niko muzabana.
6.Mubwire Ukuntu umukunda.
Ntukagire isoni mu rukundo. Abenshi kuvuga ko bakunda abantu birabagora. Ibikorwa bivuga cyane kuruta amagambo, ariko mu byukuri kubwira umukunzi wawe uko umukunda bizamutera kugukunda cyane.
7.Tera intambwe mu rukundo.
Ntugategereze ibihe bidasanzwe (Isabukuru, Umunsi w’abakundana, nibindi) kugirango umugaragarize urukundo rwawe. Musohokane ku munsi umutunguye.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990