Abasirikare barindwi b’ingabo za DR Congo bakatiwe urwo gupfa n’urukiko rwateraniye muri centre ya Sake kuwa gatandatu rubahamije ibyaha birimo ‘ubugwari’ no ‘guca igikuba muri rubanda’.
Urwo rukiko rwa gisirikare rwa Goma rwateraniye i Sake muri teritwari ya Masisi muri 25km iburengerazuba bwa Goma, nyuma y’ibyabaye kuwa kane muri iyo centre.
Umwe mu banyamakuru bitabiriye iri buranisha yabwiye BBC ko aba basirikare, bari bafite abunganizi, bahamijwe ibyaha by’“ubugwari, guca igikuba, gukomeretsa no gutagaguza amasasu”.
Umushinjacyaha wa gisirikare yumvikana arega aba basirikare “guta urugamba” “n’ubugwari imbere y’umwanzi” (inyeshyamba za M23), “bakagenda barasa nta mpamvu mu mujyi wa Sake na Mubambiro”.
Mu guhunga kwabo, aba basirikare ngo baciye igikuba muri rubanda rwa Sake maze nabo bahungira i Goma na Minova, mu gihe nyamara Sake ikigenzurwa n’ingabo za leta.
Aba basirikare b’ipeti rya kaporali bahakanye ibyaha, kandi ababunganira bavuzeko bazajuririra igihano abakiriya babo bakatiwe, nk’uko ubutegetsi bw’intara ya Kivu ya ruguru bwabitangaje.
Kuwa kane, mu mirwano ishyamiranyije ingabo za leta n’umutwe wa M23 mu nkenegero za Sake abatuye uwo mujyi muto benshi barahunze bakeka ko M23 yinjiye muri iyo centre, bivugwa ko ibi byatewe n’abo basirikare ubwo bahanyuraga bataye urugamba bahunga.
Umushinjacyaha yavuze ko muri uko guhunga mu bwoba n’igikuba kwa rubanda abantu babiri bapfuye abandi bane bagakomereka, ari nayo mpamvu yareze aba basirikare ubwicanyi no gukomeretsa.
Mu Ugushyingo(11) gushize urukiko rwa gisirikare rwa Goma rwakatiye abandi basirikare batatu urwo gupfa rubahamije “guhunga urugamba” barwana na M23 bagaca igikuba muri rubanda rwahise ruhungira mu nkambi ya Kanyarucinya.
DR Congo iracyatanga igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ariko giheruka gushyirwa mu ngiro mu 2003.
Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta imaze gutuma abantu babarirwa mu bihumbi amagana bata ingo zabo bagahunga.
Kuwa gatandatu umuvugizi wa M23 yatangaje ko bari “mu nkengero za Sake” naho umuvugizi w’ingabo mu ntara ya Kivu ya ruguru Col Ndjike Kaiko avuga ko basubije inyuma M23 kure ya Sake.
Src:BBC
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900