Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro yitabye Imana

Dr Paul Farmer washinze Kaminuza ya Butaro, yitabye Imana ku manywa yo kuri uyu wa Mbere azize uburwayi butunguranye.

 

Urupfu rwa Farmer rwatangiye kuvugwa ahagana saa Cyenda. Nta rwego na rumwe rurabitangaza ndetse n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Butaro ntacyo buravuga.

 

Amakuru yizewe ni uko Dr Paul Farmer wahawe na Perezida Kagame umudali w’igihango ku bw’uruhare rwe mu iterambere ry’u Rwanda, yari amaze ukwezi ari mu Rwanda.

Bivugwa ko yari asanganywe uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso ku buryo bikekwa ko aribwo bwamuhitanye. Yari amaze ukwezi mu Rwanda yigisha muri UGHE anavura mu bitaro bya Butaro.

Dr Farmer yapfuye ku myaka 61. Yagize uruhare mu bikorwa byinshi bigamije guteza imbere urwego rw’ubuzima cyane cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere, aho ari umwe mu bashinze Umuryango Partners In Health (PIH) wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu Buzima. Ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wita ku bikorwa biteza imbere ubuzima kuva mu 1987.

Burera: Kaminuza ya UGHE igiye gutanga ibikoresho by'ubuvuzi ku bitaro  n'ibigo nderabuzima - Kigali Today

Menya Kaminuza n'amashuri makuru bigiye gutangira kwigisha - Kigali Today

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *