Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bamaze igihe mu rukundo, ndetse mu minsi mike baritegura guhamya umubano wabo imbere y’Imana.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Dr. Butera yasezeranye imbere y’amategeko na Diana Kamili, mu muhango witabiriwe n’abantu bake bo mu miryango yabo.
Basezeranyijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, mu muhango wabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali.
Dr Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisante mu Ugushyingo uyu mwaka, yari yabwiye IGIHE ko “vuba” azasezera ubusiribateri. Yabivuze mu kiganiro yatangarijemo uko yakiriye inshingano nshya.
Amakuru ahari n’uko indi mihango yo guhamya umubano imbere y’Imana izakorwa mu mpera z’iki Cyumweru.
Dr Butera Yvan ubu afite agahigo kokuba ubu ariwe muto mu bagize Guverinoma y’u Rwanda kuko afite imya 32 y’amavuko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera ubwo yarahiraga inshingano nshya yari amaze guhabwa.
Dr. Butera n’umukunzi we Diana Kamili basezeranye imbere y’amategeko
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900.