EAC igiye kohereza ingabo muri RDC

Ni umwanzuro w’inama yakoranye kuri uyu wa Kane, yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye EAC; Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC; Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda.

Perezida Paul Kagame yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Ni inama yari ikomeye kuko yanitabiriwe n’abarimo uwari uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye; Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika n’abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa nk’indorerezi.

Imyanzuro y’iyi nama igaragaza ko hafashwe ibyemezo mu buryo bubiri, burimo ubwa politiki n’ubwa gisirikare.

Mu bijyanye na politiki, imyanzuro igira iti “Inama yemeje ko urugendo rwa politiki rutangizwa ruyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, kugira ngo ruherekeze ibiganiro bizakorwa hagati ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro yo mu gihugu.”

Ni ibiganiro nyunguranabitekerezo bigomba guhuza Perezida wa RDC n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro ikomoka muri Congo, “mu gihe gito gishoboka.”

Perezida Tshisekedi yahise yemeza ko ibyo biganiro bizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022 i Nairobi muri Kenya.

Inama yemeje ko Perezida Tshisekedi azamenyesha bagenzi be ibyavuye muri ibyo biganiro.

Uretse ibyemejwe ku ruhande rwa Politiki, hanafashwe imyanzuro ya gisirikare.

Imyanzuro ikomeza ivuga ko “hashingiwe ku byemeranyijweho nyuma y’inama ya mbere y’abakuru b’ibihugu bijyanye no kwihutisha ishyirwaho ry’umutwe w’akarere wafasha mu gukumira, aho bibaye ngombwa, kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro; iyi nama yemeje ishyirwa mu nshingano ryihuse ry’uwo mutwe.”

Hemejwe ko igenamigambi rijyanye ry’uwo mutwe “rihita ritangira”, mu biganiro n’inzego zose bireba zo mu karere.

Imyanzuro y’iyo nama igaragaza ko kugira ngo ibyemejwe mu buryo bwa politiki na gisirikare bishoboke, aba bayobozi bashyizweho amabwiriza ajyanye n’ibi biganiro.

Imyanzuro igira iti “imitwe yitwaje intwaro yose yo muri RDC igomba kwitabira nta kabuza ibiganiro bya politiki, kugira ngo igaragaze ibyo irwanira. Bitabaye ibyo, imitwe yitwaje intwaro yose ikomoka muri Congo izafatwa nk’ikibazo, itangire kurwanya mu buryo bwa gisirikare.”

Imitwe ikomoka muri Congo irimo nka Nyatura, Mai Mai na yo igenda yigabanyamo amoko menshi, Raia Mutomboki n’indi myinshi.

Imitwe ituruka mu mahanga nayo yafatiwe ibyemezo. Ni ukuvuga nka FDLR yashinzwe n’abanyarwanda biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Allied Democratic Forces (ADF) na Lord’s Resistance Army (LRA) ikomoka muri Uganda, ndetse na The National Liberation Forces (FNL) ikomoka mu Burundi.

Inama yakomeje iti “Imitwe yose ikomoka mu mahanga igomba gushyira intwaro hasi ndetse igasubira nta kabuza mu bihugu ikomokamo. Bitabaye ibyo, iyo mitwe izafatwa nk’ikibazo, irwanywe mu buryo bwa gisirikare n’akarere kose.”

Hemejwe ko ishyirwaho ry’ingabo z’akarere zishinzwe kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro rihita rishyirwa mu bikorwa, riyobowe na RDC.

Aba bayobozi biyemeje kongera guhura mu kwezi kumwe, bakareba intambwe izaba imaze guterwa muri urwo rugendo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *