Ebola muri Uganda ikomeje kuba ikibazo,abandi bantu bane bapfuye

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko abantu bane bishwe na Ebola, bituma umubare w’abo icyo cyorezo kimaze guhitana ugera kuri 15.

Iyo Minisiteri yatangaje ko kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 29 bakekwaho kuba baranduye Ebola ndetse n’abandi 19 bapfuye bafite ibimenyetso byayo nubwo bitarasuzumwa neza niba ariyo koko yabahitanye.

Kuri uyu wa Gatandatu Minisitiri w’Ubuzima, Ruth Aceng yakoranyije inama idasanzwe yo kwiga ku guhashya Ebola mu karere ka Mubende, ahari ubwandu bwinshi bwa Ebola.

Kuwa 20 Nzeri nibwo Uganda yatangaje ko yugarijwe na Ebola nyuma y’uko umugabo w’imyaka 24 yishwe nayo kuwa 19 Nzeri. Ni ku nshuro ya gatanu Uganda yibasirwa na Ebola mu myaka isaga 20 ishize.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *