Eddy Kenzo yageze i Kigali aho aje mu mushinga wo gukorana indirimbo n’umuhanzi Bruce Melodie (AMAFOTO)

Ejo tariki ya 24 Gashyantare 2022 nibwo Eddy Kenzo yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, akaba yazanye n’abamufasha mu muziki we aho yasanze Bruce Melodie amutegereje yaje kumufata.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, byitezwe ko azamara mu Rwanda iminsi 3, muri iyo minsi indirimbo izakorwa mu buryo bw’amajwi ndetse banafate amashusho yayo.

Bruce Melodie akaba akomeje kwagura umuziki we akorana n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda, ni nyuma yo gukorana na Harmonize wo muri Tanzania na Nak wo muri Australia.

Eddy Kenzo wubatse izina, yakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Sitya Loss’, yaherukaga mu Rwanda muri 2017 nabwo yari yaje mu bikorwa bya muzika aho yari yaje mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yakoranye na Mani Martin.

Eddy Kenzo yageze i Kigali

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *