Ernest Mugisha Umunyarwanda,umunyeshuri wa Kaminuza ya RICA ari guhatanira igihembo cya miliyoni 100 Frw ashobora kwegukana

Umunyeshuri wa Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi, RICA witwa Ernest Mugisha, ari guhatanira igihembo cya miliyoni 100 Frw (100$), ashobora gutsindira mu gihe yaramuka atoranyijwe nk’umwe mu banyeshuri bahinduye ubuzima bwa bagenzi babo na sosiyete batuyemo muri rusange.

Irishunwa rya Chegg.org Global Student Prize 2022 niryo rnest Mugisha yitabiriye akaba ari naryo mugihe yaritsinda yahabwa akayabo ka miliyoni 100 Frw (100$)nk’igihembo ,aya marushanwa akaba ategurwa n’Umuryango Varkey Foundation ndetse na Chegg mu bisanzwe uyu muryango usanzwe ukora ubuvugizi ku banyeshuri.

Umuyobozi Mukuru wa Chegg, Dan Rosensweig, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa inzozi zabo.

Ati “Kuva twagitangiza umwaka ushize, twahaye abanyeshuri bo ku Isi yose amahirwe yo kwerekana ibikorwa byabo, kumenyana ndetse no guhura n’abantu b’ingirakamaro mu nzego nk’uburezi n’izindi. Abanyeshuri nka Ernest bakwiriye kuvugwaho ndetse inkuru zabo zikumvwa. Icyo dukeneye ni ukubafasha gushyira mu bikorwa inzozi zabo ndetse no gukoresha ubuhanga bwabo mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.”

Mu busanzwe hategurwaga ibihembo bihambwa abarimu bitwaye neza aho uwatsinze yahabwaga miliyari 1 Frw (miliyoni 1$),none kuri iyi nshuro bashyizemo n’igice cy’abanyeshuri.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’abanyeshuri ibihumbi 7000 baturutse mu bihugu 150,rikaba riri kuba kunshuro yaryo ya kabiri,mu bamaze gukera mu cyiciro cyanyuma akaba ari 50 Ernest Mugisha akaba yabajemo,gusa hazabaho ikindi cyiciro kizataoranywamo abandi 10 akaba arinabo bazavamo uzegukana iki gihembo.

Uyu musore w’imyaka 22 ubusanzwe utaniyoroheje asanzwe akora ubuvugizi muburyo butandukanye kubanyeshuri,ndetse akaba ari na rwiyemezamirimo.

Ikigo cya Infim AG-Transform Africa cyshinzwe na Mugisha  gisanzwe gikora ibijyanye n’ubujyanama mu buhinzi, kuva mu gihe cy’ihinga, uburyo bwo kugeza umusaruro ku masoko ndetse no gukurikirana imishinga. y’ubuhinzi.

Sibyo gusa kuko uyu musore yanashinze umuryango utegamiye kuri Leta witwa Pangelassa Revival ugamije  gukemura ibibazo  byabantu byihariye.

MUGISHA Ernest (@ermugisha) / TwitterErnest Mugisha, umunyeshuri wa Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ubworozi, RICA, bishoboka cyane ko yakwegukana igihembo cya miliyoni 100 Frw.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *