Ese amadini yaba afite uruhe ruhare mu kubaka umubano w’ingo muri iki gihe?

Iyo umusore n’inkumi bitegura kubana bahabwa inyigisho z’umubano mu madini basengeramo. Aho bigishwa uko bazitwara bamaze kugera mu ngo zabo.  Nubwo amadini akora uko ashoboye ngo atange inyigisho n’impanuro zizabafasha bageze mu zabo, ariko siko bigenda   kuko imibare igaragaza ko gatanya zigenda zirushaho kwiyongera umunsi ku munsi.

Ababikurikiranira hafi bahamya ko inyigisho zihabwa abagiye kurushinga ntacyo zibafasha kubera ko , akenshi usanga hibandwa ku mahame y’amadini aho kurasa ku ntego y’ibibazo baba bifuza gucyemura bijyanye  n’ibibazo bigaragara mu ngo muri iki gihe.

bamwe mu babyeyi bakuze baganiriye n’umuringa.net batubwiye ko  kwigisha umubano mugihe umuntu agiye gushinga urugo ntacyo byamufasha . Bagize bati: ” Kwigisha umubano mu madini ku basore n’inkumi bitegura ku rushinga ubwabyo si bibi, ariko bizatanga umusaruro mu gihe abigishwa umubano bakuriye mu muryango mwiza, mu magambo macye urugo rwiza rutangirira mu muryango.”

Bakomeje bavuga ko iyo umwana abonye uburere bwiza n’indangagaciro za kimuntu mu muryango iwabo aho akomoka ntagushidikanya ko azagira urugo rwiza kabone niyo atakigishwa inyigisho z’umubano mu madini. Mu magambo macye,  uzavamo umugabo mwiza cyangwa umugore mwiza, abitorezwa mu muryango aho kubitorezwa mu rusengero.

Bamwe mu basore n’inkumi bitegura gushinga urugo twaganiriye , bahamya ko inyigisho bigishwa mu madini usanga ari nziza ariko ko ntacyo zibafasha kubera ko usanga akenshi abo bigisha baba bahangayikishijwe n’ubukwe aho kwita ku nyigisho bahabwa. Bakaba babona byaba byiza  bigiye byigishwa mu mashuri umwana agatangira kwiga akiri muto ibijyanye n’uburere mbonezamubano bitewe n’ikigero agezemo bityo umuntu azajya agera mu kigero cyo gushaka yarize bihagije ndetse asobanukiwe neza ibyo agiye kwinjiramo.

Amadini nayo  yagakwiye gushyiraho gahunda yo kwigisha uburere mbonezamubano ku ingimbi n’abangavu ndetse bagashishikariza n’abakristu guha uburere bwiza abana babo babatoza indangagaciro z’umugore mwiza n’umugabo mwiza ,bityo bizabafasha igihe bazaba bamaze gushinga ingo zabo.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *