Ndikumana Danny ni umukinnyi wahamagawe ku nshuro ye yambere mu ikiye y’igihugu Amavubi ariko akaba asanzwe akomoka mu Burundi dore ko Federasiyo yaho yagaragaje ko ari umukinnyi wabo cyane ko ari ho asanzwe atuye we n’umuryango we akaba arinaho akinira mu ikipe ya Rukinzo FC.
Kugeza ubu biravugwa ko uyu mukinnyi atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda, mu gihe Amavubi yamukinisha ashobora kwisanga yongeye guterwa mpaga nyuma y’iyo yatewe kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’imihondo.
U Rwanda rwamusabye ko yaza gukinira Amavubi maze Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Burundi ivuga ko ari umukinnyi wabo atakinira u Rwanda.U Burundi bwavugaga ko uyu mukinnyi avuka ku babyeyi bose b’abarundi ko nta mpamvu yakinira u Rwanda.
Ndikumana Danny we yaje kugaragaza ko yifuza gukinira u Rwanda kuko se ari umunyarwanda naho nyina akaba umurundi. Amakuru avuga ko uyu mukinnyi uri mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu afite imyirondoro 2 itandukanye.
Ubwo yazaga gukina imikino ya gipolisi iheruka kubera mu Rwanda yaje kuri pasiporo igaragaza ko se na nyina ari abarundi,bivugwa ko iyo yaziyeho mu Rwanda igaragaza ko se ari umunyarwanda ni mu gihe nyina ari umurundi.
Jules Karangwa umunyamabanga w’umusigire wa FERWAFA ubwo yatangaza ihamagarwa ryuyu mukinnyi yavuze ko ibibazo bye byakemutse.
Icyo gihe yagize ati “Izo mpungenge mwagize natwe turazigira, ariko dukora ibishoboka byose tukareba ibigendanye n’ibyangombwa. Twese twifuriza Ikipe y’Igihugu yacu ibyiza. Kuba ari kuri iyi lisiti ni uko twizera ko ibyangombwa bye bimwemerera kuba yakinira u Rwanda.”
Gusa nyuma yibi bibazo byose Ndikumana Danny nawe yahise yandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amagura ku isi FIFA asaba ko yahindurirwa agakinira u Rwanda, kugeza ubu bivugwa ko nta gisubizo kiraboneka.
Gusa amakuru ahari nuko Federasiyo y’u Burundi yiteguye gutanga amakuru yose Mozimbique yakenera kuri uyu mukinnyi mu gihe ikibazo cyaba kitarekemuka.
Ibi bikaba bisaba ko gukinisha uyu mukinnyi bisaba ubwitonze kugirango abanyarwanda batongera kuba bavutswa amahirwe y’ibyishimo mu gihe Amavubi yaba yitwaye neza.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.