Ese byagenze bite ngo Aruna Majaliwa adakina  hakitabazwa Kalisa Rashid akanatsinda igitego

Aruna Majaliwa ntabwo yagaragaye mu mukino w’Igikombe kiruta ibindi 2023, Rayon Sports yatsinzemo APR FC 3-0 ku wa Gatandatu, kubera ko atari yabona ibyangombwa byuzuye.

Umurundi Aruna Majaliwa yangiwe gukina ku munota wa nyuma, kandi byari byitezwe ko akina.

Umwe mu bantu ba hafi muri Rayon Sports yavuze ko uyu murundi Aruna Majaliwa yangiwe gukina ku munota wa nyuma, kandi byari byitezwe ko akina.

Yagize ati “Bangiye Aruna Majaliwa ko akina ariko n’ubundi turabatsinda. Banze ko akina ngo ni uko adafite lisanse kandi mbere twari twemeranyije ko ibyo bitarebwaho n’abadafite ibyangombwa bagakina.”

Ibi byose bituruka ku kuba hatari habaho ubwumvukane hagati ya Bumamuru FC uyu musore yaje aturukamo, ndetse n’ikipe yo muri RDC ivuga ko akiyifitiye amasezerano, kuko ngo yari intizanyo muri iyi kipe y’iwabo i Burundi.

Byatumye Kalisa Rashid akina uyu mukino anatsinda igitego

Mbere y’uko umukino utangira, Rayon Sports yabwiwe ko itemerewe gukinisha Aruna Majaliwa kandi ko atemerewe no kuba mu bakinnyi b’umukino. Ibi byatumye Kalisa Rashid utari uteganyijwe ko akina uyu mukino, ahamagarwa igitaraganya ngo aze ku ntebe y’abasimbura kuko atanagaragaraga ku rutonde rw’abakinnyi, rwasohowe na Rayon Sports.

Nyuma y’umukino Kalisa Rashid aganira n’itangazamakuru, yavuze ko yahamagawe yageze mu rugo ngo ahindure imyenda agaruke kureba umukino.

Yagize ati “Habayeho ikibazo cya Aruna Majaliwa, ntabwo nari ndi mu bakinnyi bari gukina ariko biba ngombwa ko ngaruka. Nari ndi mu rugo ngiye guhindura (imyenda) nkagaruka ku mukino.”

Kalisa Rashid yinjiye mu kibuga asimbuye Héritier Luvumbu ku munota wa 77, maze atsinda penaliti yabonetse ku munota wa 86 ku ikosa ryakorewe kuri Ojera Joackiam, wagushijwe mu rubuga rw’amahina na Nshimiyimana Yunusu

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *