Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeje guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba zakwangirika. Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze kujya kwa muganga bajyanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga kubyirinda iyo bipimisha kare bakamenya uko bitwararika.
Umuvuduko w’amaraso nyawo ni uwuhe?
Ubusanzwe igipimo cyemewe ni 120/80 cyangwa 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole). Ibipimo by’umuvuduko w’amaraso bipimirwa muri Millimetre de Mercure (mmHg).
Iyo uri hejuru uba umeze ute?
Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg 14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko n’izindi.
Umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension) ni indwara ifata umuntu bucece ikagera ubwo imuzahaza atabimenye. Mu yandi magambo ni indwara yica bucece kuko nta kimenyetso cyihariye igaragaza.
Hari uburyo busanzwe bukoreshwa kwa muganga bwo kuyisuzuma hifashishijwe imashini zipima umuvuduko w’amaraso.
Ariko hari ibimenyesto byatuma ukeka ko uyifite ukihutira kureba muganga:
- Kumva umutima utera cyane ukanabyumvira mu gutwi kumwe cyangwa yombi, cyane cyane uryamye cyangwa uri ahantu hacececetse.
- Kuribwa umutwe biherekejwe no guhorana umunaniro, akenshi ubu bubabare bukunze kubaho mu gihe umuntu akangutse. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko umuntu mukuru umwe muri batatu aterwa umutwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
- Kutabona neza: Umuntu yumva ikizungera cyangwa isereri bigendana no kumva atabona neza cyangwa akabona ibikezikezi.
- Kubira ibyuya: Gututubikana bidafite indi mpamvu bishobora kuba impuruza y’uko umuvuduko w’amaraso wazamutse.
- Kuva imyuna (Kuva amaraso mu mazuru)
Indwara y’umuvuduko w’anaraso ihangayikishije abatuye isi. OMS itangaza ko abantu miliyari 1.28 bari hagati y’inyaka 30 na 79 barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi ko 2/3 byabo ari ababa mu bihugu bikennye n’ibiciriritse. Ikindi kandi iyi ndwara ni imwe mu za mbere zitera gupfa imburagihe, cyangwa se gukenyuka kw’abatuye isi.
Hypertension ishobora kwirindwa
- Gukora imyitozo ngororamubiri
2. Kurya ifunguro riboneye ririmo imboga n’imbuto
3. Kugabanya inzoga cyangwa ibisindisha no kwirinda kunywa itabi
4. Kugabanya umunyu
5. Kumenya guhangana na stress
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900