Ese waba uzi umuyobozi mukuru wa Commonwealth?Umuryango ufite inama iri kubera mu Rwanda”CHOGM”Dore amateka ye n’ibigwi bye

Madamu Patricia Scotland niwe muyobozi mukuru Commonwealth umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ,aho kuri iyi nshuro inama ihuza ibi bihugu yahawe izina rya CHOGM iri kubera mu rwanda.

Patricia Scotland ubusanzwe afite imyaka 66 akaba ari umugore ufite ijambo kuri iyisi ya Rurema, ni inzobere mu bijyanye n’Amategeko n’Ubutabera,akaba yaragiye akorera imirimo itandukanye igihugu cy’Ubwongereza.

Patricia Scotland avuka mu muryango w’abana 12 akaba ari umwana wa 10 mubo bavukana kubabyeyi baba kirisitu,yavukiye mu gihugu cya Dominican gusa afite ubwenegihugu bw’Ubwongereza,akaba yaravutse tariki 19 Kanama 1955.

Nyina umubyara ni umunya-Dominica naho Se ni uwo muri Antigua kimwe mu birwa bya Carribean.Umuryango we wimukiye mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bwa London ubwo yari afite imyaka, 2 ni naho yigiye amasomo ye abanza n’ayisumbuye mbere y’uko asoreza icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu Mategeko muri London rwagati.

Ubwo hari mu mwaka wa  1991 yaciye agahigo ko kuba umwiraburakazi wa mbere winjiye mu banyamategeko
b’ikirenga mu bwami bw’u Bwongereza. Yagiye azamurwa mu myanya kugeza ubwo yaje no kuyobora abandi banyamategeko.

Kuva mu mwaka 1999 kugeza  2001 yabaye Umunyamabanga wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko mu biro by’Imibanire mpuzamahanga ndetse binarebana n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Ni umugore wagiye agaragaza ubushaka ndetse n’umuhate ukomeye agenda azana amavugururwa adasanzwe arebana n’imibereho y’Abongereza batuye hirya no hino ku isi. Yanagize uruhare rukomeye mu gutanga ibisubizo ku bibazo byatewe n’ibitero bya Osama Bin Laden bo kuwa 11 Nzeri.

Ubwo hari mu mwka  2001 yagizwe Umunyamabanga w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza umwanya yashizweho na Minisitiri w’Intebe Tony Blair. Muri icyo gihe yarushijeho kugenda akorana n’ibihugu binyuranye byo ku isi aho yanahawe umudali n’igihugu cya Poland kubera uruhare yagize mu mavugurura y’amategeko y’iki gihugu.

Mu mwaka wa 2003 Scotland yagizwe Minisitiri ushinzwe amavugururwa mu butabera n’amategeko umwanya yagumyeho kugera mu mwaka wa 2007 awuvaho akoze imirimo inyuranye irimo gushyiraho uburyo bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, utunama turengera abatangabuhamya, ashyiraho icyumweru cyahariwe ubutabera anagena gahunda yo gutanga ibihembo.

Kuwa 28 Kamena 2007 yagizwe Umushinjacyaha Mukuru na Minisitiri w’Intebe Gordon Brown ahita aca agahigo mu bagore aho ari we mugore wa mbere wabonye uyu mwanya kuva washyirwaho muri 1315, bivuze ko hari haciyeho imyaka 692.

Yakoze byinshi mu gihe cy’izi nshingano, akorana n’abakorerabushake mu butabera ashyiraho ibihembo biba bigenwe n’intwari muri bo zagiye zitangira ubutabera nta nyungu zikurikiye anashyiraho gahunda ihuza ubushinjacyaha n’urubyiruko. Mu Ugushyingo 2012 yagizwe ushinzwe inyungu z’ubucuruzi bw’Abongereza muri Africa y’Epfo.

Mu mwaka wa 2015 ni bwo yamamajwe n’igihugu cye cy’amavuko cya Dominica mu bahataniye umwanya w’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongerez ku isi ahatanye na Ronald Sanders wo muri Antiguan na Mwamba wahoze ari Umunyamabanga wungirihe w’ubabanyi n’amahanga wa Botswana. Yaje kubahiga aba umugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya n’uwa gatandatu uyoboye uyu muryango.

Nubwo hari abari batangiye guhwihwisa ko uyu mwanya Scotland atawukwiriye atorwa bwa mbere, nyuma yo kwerekana ubuhanga budasanzwe muri manda ya mbere muri Kamena 2020 yagiriwe icyizere cyo kongera kuyobora umuryango wa Commonwealth muri manda ya kabiri.

Scotland  yagiye yegukana ibihembo bitandukanye birimo n’impamyabumenyi y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya East London muri 2005. Yagiye kandi ashyirwa ku rutonde rw’abagore b’ibikomerezwa ku isi n’ibinyamakuru bitandukanye mu myaka inyuranye. Ibinyamakuru byamushyize kuri urwo rutonde harimo BBC n’ibindi. Muri Mutarama 2014 yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza ya Greenwich.

Uyu munyabigwi atuye mu murwa mukuru w’u Bwongereza, London, aho abana n’umugabo we Richard Mawhinney nawe w’umunamategeko hamwe n’abahungu babo babiri.

Ubwo yari yaje mu ruzinduko rwo kureba akakirwa na Perezida Kagame aho barebeye hamwe imigendekere myiza ya CHOGM yarimo itegurwa kuzaba.

Scotland na Madamu Jeannette Kagame mu ihuriro ry’abari n’abategarugori bo mu muryango wa Commonwealth

Patricia Scotland, Secretary-General of the Commonwealth | FlickrScotland ni umwe mubashyitsi bimena bari mu Rwanda

Baroness Scotland tells her rival it may be best to reconsider | Loop Caribbean NewsNi impuguke mu by’amategeko n’ubutabera

CSG Patricia Scotland attends celebration of Queen Elizabeth's Platinum Jubliee - Associates Times a Caribbean News websiteScotland ari kumwe na Queen Elizabeth II umwamikazi w’Ubwongereza

CHOGM2022 will foster Commonwealth prosperity – SG | The New Times | Rwanda

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *