Mu gihugu cya Congo ibintu byongeye gusubira rudubi aho mu duce twa Runyoni na Chanzu muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, hongeye kubura imirwano hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.
Biravugwa ko iyi mirwano yongeye kubura mu gitondo cya kare cyane kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022 aho FARDC ishinja M23 kubagabaho igitero.
Lt Col Njike Kaiko umuvugizi wa FARDC, yavuze ko umutwe wa M23 wagabye kuri FARDC igitero ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo mu gace ka Muhayi, igisirikare cy’Igihugu kigerageza kwirwanaho.
Lt Col Njike Kaiko yavuze ko abasirikare b’Igihugu bagumye mu birindiro byabo aha Muhati ariko ko imbaraga bazishyize mu duce twa Runyondi na Chanzu.
Yagize ati “Twabyukiye ku muriro w’abanzi bongeye kutugabaho ibitero mu birindiro byacu i Muhati. Ariko twawuzimishije umuriro kandi twagumanye Muhati.”
Uyu muvugizi wa FARDC yavuze ko umutwe wa M23 ukomeje kwingangira ubarasaho ibisasu kandi ko imirwano ikomeje gufata indi ntera.
M23 na yo irashinja FARDC kuba ari yo yayigabyeho ibitero ahagana saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2022.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yavuze ko Igisirikare cya Congo ari cyo gikomeje kuba nyirabayazana w’iyi mirwano kigamije kuburizamo ibiganiro by’i Nairobi. Andi makuru akaba avuga ko muri iyi mirwano yabaye kuri uyu wambere tariki 06/06/2022 igisirikare cya Congo cyongeye kwifashisha umutwe wa FDLR.
Willy Ngoma, Umuvigizi wa M23, yagize ati “Barimo kuturasaho kuva saa 5h30.”
Andi makuru aturuka muri Congo, avuga ko indege za MONUSCO na zo zongeye kugaruka muri uru rugamba aho ziri kwifashisha indege za kajugujugu zimisha ibisasu ku barwanyi ba M23.
Icyumweru cyari gishize muri Teritwari ya Rutshuru haje agahenge nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bavuye mu bice bari bafashe.
Src: RADIOTV10
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900