Fofo wo muri Papa Sava agiye kurushinga nuwo yihebeye

Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi nka Fofo muri filime zitandukanye nka Papa Sava na Seburikoko uri mu bagezweho muri iki gihe muri sinema nyarwanda, agiye kurongorwa n’umurundi w’umuhanzi uba muri Amerika.

Uyu mukobwa ukunzwe n’abatari bacye bitewe n’ubuhanga agaragaza mu gukina neza ndetse n’imiterere ye idasanzwe irangaza abahisi n’abagenzi ,amakuru avuga ko agiye kurongorwa n’umusore w’umurundi ufite inkomoko muri Tanzania ariko akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Fofo na Paterne bagiye kubana nyuma y’uko bamenyanye muri 2018,aho yigeze gutangaza uko bamenyanya.

Icyo gihe yagize ati ”Twamenyanye yaje mu Rwanda mu bikorwa bye by’umuziki ariko njye nari ngiye muri gahunda zanjye zisanzwe mba musitayeho turamenyana, duhana na nimero tukajya tuvugana nyuma tuza gukundana”.

Yakomeje agira ati: “Yahise asubira muri Amerika ariko yaje kongera kugaruka turabonana ariko twari tutarapanga gukundana ndetse byari bitarakomera cyane nk’uko bimeze ubu”.

Amakuru ahari ni uko ubu bukwe bwaba bombi buzaba  tariki 2 Ukwakira 2022.

Ikirango cy’amatariki y’ubukwe cyamaze kugera hanze

FOFO wo muri PAPA SAVA aratunguranye muri MISS RWANDA😳JOLLY Amusabye ibikomeye🔥Byari UDUSHYA GUSA😭 - YouTubeFofo yitabireye amajonjora ya Miss Rwanda 2022

Twumiwe tubonye ibyo abasore bavuze ubwo babonaga ifoto ya Fofo wo muri Papa Sava 😳🙆🏽 - YEGOBImiterere ya Fofo ikurura abatari bake.

PATERNE HP - NIMELEWA - YouTube

Umusore Paterne HP ugiye gukora ubukwe na Fofo

REBA INDIRIMBO ‘NIMELEWA Y’UMUHANZI PATERNER HP UGIYE GUKORA UBUKWE NA FOFO

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *