Umugore w’umukinnyi Achraf Hakimi ukinira Paris Saint Germain, wamujyanye mu nkiko yaka gatanya, asaba ko bagabana imitungo, yizeye ko azahabwa arenga Miliyari 70Frw, yamenyeshejwe ko imitungo yose y’uyu mukinnyi yanditse ku mubyeyi we.
Uyu mukinnyi w’Umunya-Maroc yari yasize umugore we, Hiba Abouk amusiga amaramasa nyuma yuko binjiye mu rugendo rwo guhabwa gatanya.

Yakomeje agira ati “Ubwo gatanya yashyirwaga mu bikorwa, bombi bemeranyijwe kugabana imitungo, ariko byaje kugaragara ko Ashraf Hakimi nta mitungo agira ndetse nta na konti ya banki agira. Hashize igihe Ashraf Hakimi yarandikishije imitungo ye kuri Mama we.”
Hakimi ukinira PSG imuhemba miliyoni 1 € (arenga Miliyari 1 Frw) ku kwezi, na yo 80 % yayo ajya kuri konti y’umubyeyi we.
Yatangiye gukundana n’uyu mugore we muri 2018 ubwo yari afite imyaka 19 mu gihe uyu mugore we yari afite imyaka 31.
Hakimi wafashije ikipe y’Igihugu cye ya Maroc kwitwara neza mu Gikombe cy’Isi, yari amaze iminsi ashinjwa gufata ku ngufu umugore amufatiye iwe ubwo umugore we n’umuryango we bari baragiye i Dubai.
Hakimi asanzwe agaragarizwa na Nyina urukundo rukomeye
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.