Gareth Bale yatangaje ko asezeye ku mupira w’amaguru

Umukinnyi mpuzamahanga ukomoka Wales’s  wakunzwe nabatari bake ‘Gareth Bale’  yamaze gutangaza ko yasezeye kuri Ruhago nyuma yaho yari afite amasezerano mu ikipe ya Los Angeles FC azarangira mu mpeshyi.

Bale wakinnye mu makipe atandukanye arimo  Real Madrid, Tottenham, Southampton ndetse na Wales igihugu akomokamo, asezeye ku mupira w’amaguru nyuma yaho yarafite amasezerano n’ikipe ya Los Angeles FC yinjiyemo mu mpeshyi ya 2022, yasohoye itangazo ku mbuga nkoranyambaga asobanura icyemezo cye.

Yagize ati:” Nyuma yo kubitekerezaho neza,ntangaje ko nsezeye ku ikipe yanjye ndetse no ku mupira w’amaguru  mpuzamahanga .”

Nejejwe no kuba naragize amahirwe adasanzwe yo kugera kunzozi zanjye zo gukina umukino nkunda,byampaye kugira ibihe bimwe na bimwe bidasanzwe mu buzima bwanjye,ikiri hejuru ya byose mu bihe birenga 17 nakinnye nuko ibihe bitazisubiramo ariko ntabwoba mfite kubuzima buntegereje.

Icyemezo cya Bale kije nyuma y’ukwezi kumwe ayoboye Wales’s mu gikombe cyambere cy’isi mu myaka 64.

Bale niwe mukinnyi wa Wales’s wubatse amateka adasanzwe kuko yatanze imipira 111 atsinda ibitego 41.

Bale yatangaje ko yagowe no gufata iki cyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru.

Yanditse ati: “Icyemezo cyanjye cyo gusezera mu mupira w’amaguru mpuzamahanga, kugeza ubu ni cyo kigoye cyane mu buzima bwanjye.”

“Urugendo rwanjye ku rwego mpuzamahanga rwahinduye ubuzima bwanjye gusa ndacyari uwo ndiwe.”

“amahirwe yo kuba umuturage wa Wales’s ndetse no kuba umukinnyi uyobora abandi muri iki gihugu,byampaye ikintu ntagereranywa nikindi kintu icyaricyo cyose.”

Ati:”Nishimiye kandi nshishijwe bugufi no kuba umukinnyi wiki gihugu kidasanzwe,aho nabaga numvaga nkikijwe n’urukuta rw’umutuku kandi twese hamwe twabaye mubihe byiza ndeste no mu mwanya mwiza.”

Bale yazamukiye mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Southampton ku myaka 16 yakinnye umukino we wambere.

Mu mwaka wa 2007 Bale yagiye mu ikipe ya Tottenham aho yagiriye ibihe byiza bitandukanye.

Umwaka wa 2012/13 waramuhiriye cyane kuko yagize ibihe bidasanzwe atsinda ibitego 21 muri shampiyona y’ubwongereza ndetse ahabwa n’ibihembo bitandukanye nk’umukinnyi ku giti ke.

Yaje kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ku kayabo k’amafaranga €100.8m (£85.1m) aca agahigo ko kuba mu bakinnyi baguzwe agatubutse.

Muri icyo gihe yagize ibihe byiza afanyije na Karim Benzema ndetse na  Cristiano Ronaldo atsinda ibitego 106 mu mikino  258  atwara Champions League 5 ndetse na La Liga inshuro 3 arikumwe na Real Madrid.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *