Imodoka itwara imizigo yacitse feri igeze mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, igonga abamotari bane, babiri bahita bapfa.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Yine n’Igice kuri uyu wa Kane, tariki 21 Nyakanga 2022.
Iyo modoka yari itwaye amabati bivugwa ko yacitse feri irimo kumanuka ituruka mu bice byo ku Bitaro bya Kibagabaga, igonga abantu igeze hasi mu muhanda uva i Kinyinya ugana mu Kabuga ka Nyarutarama.
Bamwe mu babonye iyi mpanuka babwiye IGIHE ko abamotari yagonze bose bashobora gupfa.
Uwitwa Bizimana Alain yagize ati “Twabonye imanuka yiruka turahunga, ihita igonga abamotari bane bari bahagaze aha ibajya hejuru.”
Biziyaremye Emmanuel we yagize ati “Ntakubeshye muri bose nta n’umwe uri burokoke bitewe n’uko n’abo bandi bari bameze.”
Abatuye muri aka gace n’abahakorera bavuga ko inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora kugira ngo zikumire impanuka zihabera kuko atari ubwa mbere imodoka icika feri igahitana abantu barenze umwe.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu