GASABO: yafatanywe arenga miliyoni 1.5 Frw yari yibye shebuja

Uwafashwe ni uwitwa Sibomana Aimable, wafatiwe mu mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba aho bivugwa ko yahise ahungira nyuma yo kwiba shebuja utuye mu murenge wa Kinyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwibwe.

Yagize ati: ” Twakiriye telefone y’umuturage utuye mu mudugudu wa Kiya, akagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya ku wa Kabiri, avuga ko arebye aho yabikaga amafaranga mu cyumba araramo angana na miliyoni 2 n’ibihumbi 500Frw arayabura akaba acyeka ko yatwawe n’umukozi we wo mu rugo wari wamaze no gutoroka.

Hahise hatangira ibikorwa byo kumushakisha ku bufatanye n’abaturage biza kugaragara ko aherereye mu murenge wa Nduba aho yari yamaze no gukodesha inzu, nibwo abapolisi bagiyeyo, bamusatse basanga mu gikapu cye harimo amafaranga miliyoni 1 n’ibihumbi 600 Frw ahita atabwa muri yombi.”

Yakomeje agira ati:”Akimara gufatwa, yiyemereye ko ari ayo yibye umukoresha we, aciye mu idirishya ry’icyumba yararagamo ubwo atari ahari, amwe muri yo akaba yari yamaze kuyakodeshamo inzu no kugura ibikoresho byo mu nzu birimo matola n’amasafuriya.”

CIP Twajamahoro yashimiye uwibwe watanze amakuru yatumye ucyekwa afatwa, yihanangiriza abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yasabye abaturage muri rusange kureka kubika amafaranga menshi mu ngo aho batuye ahubwo bakajya bayabika mu bigo by’imari mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

Uwafashwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *