Gasogi yazanye umutoza w’umugore

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yavuze ko agiye kuzana umutoza w’umugore uzaba utoza iyi kipe umwaka utaha.

Ntabwo yavuze izina rye ariko amakuru avuga ko ari umufaransakazi wakiniye amakipe atandukanye, Caroline Pizzala.

KNC yavuze ko ari umutoza ufite ibyangombwa by’ubutoza byo ku rwego rwo hejuru (UEFA Licence Pro), akaba ari n’umutoza w’umuhanga.

Ati “Ndakubwiza ukuri Gasogi United irakora agashya, umutoza w’umugore aramanuka, afite License Pro, afite License ntabwo ari nka zimwe za ba Adil, uyu mutoza ni umunyabigwi ku myaka ye 36.”

Caroline Pizzala w’imyaka 36 yakiniye amakipe atandukanye nka Celtic Marseille, Paris Saint-Germain, Olympique Marseille n’izindi.

Gasogi United kuva 2019 yazamuka mu cyiciro cya mbere imaze gutandukana n’abatoza benshi, yatangiye itozwa na Guy Bukasa ukomoka muri DR Congo.

Muri 2020 baje gutandukana abisikana na Casa Mbungo André waje muri iyi kipe we ahita ajya muri Rayon Sports.

Ntabwo Casa Mbungo yayitoje shampiyona, byarangiriye mu mikino ya gicuti kuko yahise ajya muri Kenya, ikipe yasigaranywe na Alain Kirasa watoje shampiyona.

Nyuma muri Kanama 2021 yaje kongera kugarura Guy Bukasa ariko akaba atarashoje shampiyona yose ahubwo yaje kwirukanwa.

Umwaka w’imikino wa 2022-23 watangiye ikipe itozwa n’umunya-Misiri, Ahmed Adel ariko yaje kwirukanwa nyuma y’imikino itanu gusa, imikino isigaye yatojwe na Paul Kiwanuka, na we amahirwe menshi ntazakomezanya na Gasogi United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *