Gatabazi Jean-Marie Vianney yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu.

Mu itangazo rya shyizwe hanze n’ibiro bya Minisiteri y’Intebe uyu munsi tariki 10 Ukwakira 2022 rigaragza ko Gatabazi Jean-Marie Vianney wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yakuwe muri izi nshingano agasimburwa na Bwana Jean Claude Musabyimana wahise afata izi nshingano.

Gatabazi yagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu tariki 15 Werurwe 2021 umwanya yagiyeho avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiye ho muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

Musabyimana Jean Claude agiye kuri uyu mwanya yaraciye mu nzego zitandukanye za Leta aho yabaye umuyobozi w’akarere ka Musanze nyuma aza kugirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru asimbuye Bosenibamwe Aimé wayoboye iyo ntara imyaka irenga itandatu ubu akaba agizwe minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuye ku mwanya wa Secretary uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi.

Musabyimana Jean Claude yavukiye mu Karere ka Burera mu mwaka wa 1972. Afite impamyabushobozi w’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu buhinzi n’icya gatatu mu birebana n’imikoreshereze y’amazi.

Yakoze imirimo inyuranye irimo kwigisha amasomo y’ubuhinzi mu cyahoze ari ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya ISAE-Busogo. Yanakoze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) mbere yo kwinjira muri Politiki.

Musabyimana wubatse ufite abana batatu b’abahungu, mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yari asanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Musanze. Umwanya yatorewe ku itariki ya 26 Gashyantare 2016.

Mbere yo kuba umuyobozi w’ako karere yari yabanje kuba umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Uwo mwanya yawutorewe tariki ya 27 Kamena 2014.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *