Nyuma yuko asimbukiye ku mbuga nkoranyambaga akavuga ko akumbuye gusura Perezida Paul Kagame ,Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Museveni ubu ari mu gihugu cy’u Rwanda nkuko yari yabitangaje.
Muhoozi utamaze igihe avuye mu Rwanda yamaze kugirwa General gusa akurwa ku inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Hari nyuma y’ubutumwa bw’uruhererekane yatangaje kuri Twitter, harimo aho yavuze ko we n’ingabo ze bafata umujyi wa Nairobi mu byumweru bibiri.
Ibi byakuruye uburakari ku ruhande rw’abaturage ba Kenya, ndetse biba ngombwa ko Perezida Museveni asaba imbabazi kubera ibyavuzwe n’umuhungu we.
Muhoozi ubu ni undi Jenerali w’inyenyeri enye muri bacye bakiri mu gisirikare cya Uganda nyuma ya Gen David Muhoozi, na Gen Wilson Mbadi umugaba w’ingabo za Uganda.
Yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka. Rwari uruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye kuko urwa mbere rwabaye ku wa 22 Mutarama. Izo nshuro zombi yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro bagirana ibiganiro ku mubano w’ibihugu byombi.
Uruzinduko rwe mu Rwanda muri Mutarama ni rwo rwabaye imbarutso yo gufungurwa kw’imipaka y’ibihugu byombi yari imaze igihe kinini ifunze.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu