Gen. Muhoozi yatunguye benshi ubwo yavugaga ko amafoto akurura abagabo abakobwa bapostinga amubuza gusinzira

General Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, arasaba
abakobwa kumuha agahenge, bakareka kwerekana ubwiza bwabo binyuze ku mafoto kuko
ngo bituma adatora agatotsi.

Ni ubutumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram na Twitter aho yifashishije ifoto y’umukobwa
w’inzobe cyane wambaye imyenda imufashe cyane, ukabona imyanya ye y’ibanga iragaragara. “Bakobwa, nkeneye gusinzira mu mahoro, mureke kunzamurira amarangamutima kubera amafoto yanyu y’ikimero”.

Nyuma y’ubwo butunwa, abantu benshi bakamejeje bamwe bati: “Konti ye bayibye”, abandi bunga mu rye nabo bavuga ko babuze ibitosi. Honore Claude yanyuze kuri Instagram ya InyaRwanda, avuga ko Rumaga yabivuze neza ati ‘Umugore si umuntu’. Ati “Umugore ugamburuza General sha”.

Gen. Muhoozi, imfura ya Perezida wa Uganda, akunda kuvugisha abatari bake cyane cyane kuri Twitter akoresha cyane.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *