Gerard Pique yamaze gutangaza ko umukino bazakina kuwa gatandatu ariwo wanyuma

Umukinnyi ukinira FC Barcelona nka myugariro Gerard Pique yamaze gutangaza ko ku mukino wo kuwa gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2022 ubwo Barcelona izaba ihura na Almeria ariwo mukino wanyuma azakina ndetse akaba aribwo azasezeraho abakunzi be muri ruhago.

Pique w’imyaka 35 yatangaje ibi muri video yacishije ku mbugankoranyambaga aho yavuzeko umukino we wanyuma azamanikaho inkweto ari ku wa gatandatu aho byitezwe ko abafana be ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Barcelona bazaba bafite ibyapa byo gusezera uyu myugariro wagize ibihe bidasanzwe i Camp Nou.

Gerard Pique atangaje ibi nyuma y’ibibibazo amazemo iminsi ari gucamo byo gutandukana n’umugorewe Shakira,nyuma y’umubano wabo wajemo agatotsi kubera ko uyu mugore yashinjaga Pique kumuca inyuma.

Uyu myugariro w’umunya Espagne, yabonye  izuba tariki 2 Gashyantare 1987 akaba fatawa nka myugariro mwiza murungano rwe mu  mupira w’amaguru.

Yakiniye amakipe atandukanye aho yatangiriye ruhago mu ikipe ya  Manchester United mu mwaka  wa 2004 avuye mu ikipe ya bato ya Barcelona.

Nyuma mu mwaka wa 2008 yaje kongera kugaruka mu ikipe ya Balcelona azanywe n’umutoza Pep Guardiola aho yamufashije kugira ikipe ikomeye mumyaka ya 2008 kugeza mu mwaka wa 2015.

Pique kandi yafashije Ikipe ya Bacelona kwegukana ibikombe bibiri bya UEFA Champions League  byo mu myaka ya 2008/2009 ndetse na 2014/2014.

Gerard Pique yafashije ikipe y’igihugu cya Espagne kwegukana igikombe cy’isi cya 2010 anayifasha kandi kwegukana igikombe cy’uburayi cy’ibihugu mu mwaka wa 2012, gusa yaje gusezera mu ikipe y’igihugu ya Espagne  nyuma yuko akinnye igikombe cy’isi cya 2018.

Gerard Piqué Bernabeu yakiniye amakipe atari menshi nkuko twabibonye ruguru, kuva mu mwaka 1997-2004 yaniye ikipe y’abato ya Barcelona,mu mwaka wa 2004 nabwo atangirira mu ikipe y’abatoya ya Machester United ariko aza kuzamurwa mu ikipe nkuru ya Machester United ayikinamo kugeza mu mwaka wa 2015 nyuma aza gutizwa mu ikipe ya Real Zaragoza ayikinira kuva mu mwaka wa 2006-2007 nk’intizanyo.

Nyuma yaje kwisubirira mu rugo mu ikipe ya Barcelona yanubakiyemo amateka akomeye aho yayikiniye kuva mu mwaka wa 2008 kugeza uyu munsi agiye gusezera kuri ruhago.

Gerard Piqué w’imyaka 35 ibiro 85 uburebure bwa 194 akaba yambara numero 3 mu ikipe ya Barcelona yayikiniye imikino 673 ayitsindira ibitego 52 mu bihe 15 (seasons) amazemo.

Shakira and Gerard Piqué Have Separated After 11 Years | GlamourPique nuwari umugorwe Shakira ubwo bishimiraga igikombe .

Revealed: The Real Cause Of Shakira And Pique's Breakup — Guardian Life —  The Guardian Nigeria News – Nigeria and World NewsPique hamwe na Shakira n’abana babo babiri babyaranye.

Gerard Pique: Barcelona star gifts Inter goal with crazy errorAri muri bamyugariro beza babayeho mu mateka ya Ruhago.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *