Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga, akagari ka Gatoma mu mudugudu wa Rugarama ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri inkuba yakubise umugabo w’imyaka 35 n’umwana we w’umukobwa w’imyaka umunani, bahita bitaba Imana.
Ubwo bari bagiye mu murima guhinda imvura itangiye gukuba nibwo inkuba yabakubise.
Ababonye ibyabaye bavuze ko byatunguranye cyane kuko inkuba yabakubise imvura itaratangira kugwa.
Hategekimana Sylverien yagize ati “Nakoraga hafi yaho yakoraga, nkihagera mbese nahise nsanga umwana we byarangiye kuko yamukubise mu mutwe umusatsi wose irawubabura no mu gituza hose irahangangahura n’ imyenda ye yose yahiye ishiraho”.
Yakomeje agira ati “Se na we ntabwo yamubabuye , ariko bisa nk’aho yagize igihunga, hashize umunota umwe nawe ahita apfa.”
Nyuma yiri sanganye ryabaye kuri uyu muryango imirambo yabitabye Imana yahise ijyanwa kwa muganga.
Uyu mugabo asize umugore n’abana batatu. Imirambo y’abitabye Imana yahise ijyanwa ku bitaro mu gihe hitegurwaga kubashyingura.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990