Gicumbi:Inka yabyaye inyana ifite amaguru umunani n’imirizo ibiri

Inka y’umuturage wo mu murenge wa Mutete, akagari ka Mutandi muri Gicumbi yabyaye inyana ifite amaguru umunani n’imirizo ibiri, bitera urujijo.

Iyi nka yabyaye kuri uyu wa Gatanu ni iy’umuturage witwa Twizeyimana Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Gatare.

Uyu muturage yagize ati “Ifite amaguru umunani aragaragara, imirizo ni ibiri ndetse ibihimba by’inyuma nabyo ni bibiri, uretse ko hagaragara umutwe umwe. Nyina yazibyaye byagombye ko bayibaga, gusa Veterineri wayibyaje yansobanuriye ko biterwa n’ukuremwa kwazo mu gihe ziba zikiri urusoro mu nda.”

Uyu mugabo yavuze ko asanzwe ari umworozi, gusa ngo ni ubwa mbere yari ahuye n’ibintu nk’ibi.

Umuganga w’’amatungo Tuyishimire Valens wabyaje iyi nka, yavuze ko byagoranye kubyaza iyi nka kubera ko iyayo iremwe mu buryo budasanzwe.

Yavuze ko kuvuka inka iteye gutyo bidasanzwe gusa yemeza ko bishoboka bitewe n’uturemangingo tuba twakuze mu buryo butameze neza.

Tuyishimire yavuze ko ari ubwa mbere abyaje inka ikaza iteye gutyo.

Src:Igihe

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *