Gisa cy’Inganzo agiye gukorana indirimbo n’umuhazni Mbosso ndetse Sheebah

Gisa cy’Inganzo umuhanzi umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo ari gutegura imishinga w’indirimbo ze azakorana n’Umunya-Tanzania, Mbosso, ndetse  n’indi azakorana n’umuhanzikazi Sheebah Karungi wo muri Uganda.

Umuntu wahafi na Gisa, avuga ko uyu muhanzi umaze imyaka ine avuye muri Gereza ashaka kongera kwigarurira imitima y’abakunze umuziki we mu bihe bishize.

Yagize Ati “Gisa ni umuhanga ariko yagiye ahura n’ibibazo byatumye abantu bamwe bamutakariza icyizere. Ubu arashaka kongera kugarukana imbaraga agakorana n’abahanzi barimo abakomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.”

Uretse ibyo uyu muhanzi ngo ari mu mishinga y’izindi ndirimbo zizaba zigize album ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere mu gihe nta cyaba gihindutse.

Umuhanzi Gisa ngo arateganya gukorera urugendo mu bihugu birimo Tanzania na Uganda aho azakora imirimo ya nyuma ijyanye n’ibi bihangano bye n’aba bahanzi.

Abakunzi buyu muhanzi bagiye bagaragaza ko bakunze indirimbo ‘Uruyenzi’ bamusaba ko yayisubiramo ibi nabyo bikaba biri mu mishinga ateganya gukora.

Kugeza ubu nta muntu wihariye uzwi uri gufasha Gisa gusa hari amakuru avuga ko imishinga ye myinshi agiye kuyikorera muri Kina Music ya Ishimwe Clememt ndetse no muri Country Records.

Mbosso - WikipediaUmuhanzi Bosso ugiye gukorana indirimbo na Gisa cy’Inganzo

Sheebah Karungi drops 18-track album titled 'SAMALI'Sheebah Karungi Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda nawe bivugwa ko azakorana nawe indirimbo nyuma ya Mbosso wa Tanzania

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *