Gisagara: umugabo yanizwe n’umugore baturanye ahita apfa.

Umugabo witwa Ngabonziza Jean Baptiste wo mu murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bamusanze yapfiriye inyuma y’urugo rw’umugore baturanye, bikekwa ko ari we wamwishe amunize.

Umurambo w’uwo mugabo w’imyaka 36 washyinguwe kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022 nyuma y’uko ubonetse ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gisagara.

Bamwe mu baturage baturanye na we, bavuga yishwe n’umugore baturanye kuko binjiranye mu rugo rwe, hashize akanya basanga umurambo we inyuma y’urugo.

Umwe ati “Ikigaragara cyo yaramwishe amaze kumwica aramukurura amushyira iruhande rw’inzu ye inyuma gato.”

Kuri uyu wa Mbere nibwo uwo mugabo yashyinguwe ariko abagize umuryango we n’abaturanyi bakibaza impamvu umugore ukekwaho kumwica adafatwa.

Ni ibintu bisa n’ibyateje umwuka mubi mu mudugudu kuko bavuga ko nta butabera bizeye mu gihe ukekwaho icyaha akidegembya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Nsanzimana Théogene, yavuze ko impamvu abaturage bashingiraho bashyira uwo muturanyi mu majwi yumvikana, gusa iperereza ryatangiye.

Ati “Ntabwo twebwe twahita duca urubanza ariko RIB iri gukora iperereza kugira ngo babone ubutabera. Nta muntu uri hejuru y’amategeko rero nta kizatuma badahabwa ubutabera.”

Mbere yuko umurambo we ushyingurwa, wabanje gusuzumwa n’abaganga ariko abo mu muryango we bavuga ko batazi ibyavuyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *