Gisozi:Ikamyo yaguye hejuru y’inzu 2 bahasiga ubuzima.

Ahitwa Beretwari ,mu ikorosi riri hepfo y’Umurenge wa Gisozi ho mu Karere ka Gasabo, habereye impanuka y’ikamyo yaguye hejuru y’inzu ubwo yaregaga umuhanda ikagwa hejuru y’inzu z’umucuruzi zahise zisenyuka burundu.Iyo mpanuka yanahitanye umuzamu wa Mukeshimana witwa Nkurikiyimfura Jean de Dieu ikomeretse n’abana be babiri ari bo Munyaneza Jean de Dieu hamwe na Munyaneza Jean D’Amour.

Mazu iyi modoka yasenye yari amaduka acururizwamo ibintu bitandukanye bya Mukeshimana hamwe n’inyama (Boucherie y’uwitwa Nshimiyimana Alexandre).

Iyi modoka yari iyo mu bwoko bwa  Fuso ikaba yari ipakiye ibiti.Umushoferi wari utwaye iyi kamyo nabandi bantu 2 barikumwe nawe nabo bakomeretse cyane

Uwari hafi aho ubwo iyi mpanuka yabaga witwa MURINDABYUMA Sylivestre ucuruza, avuga ko yahise atabara agasanga Mukeshimana yamaze gushiramo umwuka, umuzamu na we umutima ngo wateraga ariko mu kanya gato abona abo muryango we barira bavuga ko apfuye.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *