Béata Uwamaliza Habyarimana wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda yagizwe umuyobozi mukuru wa #BKGroup nyuma yo Gusimburwa ku nshingano yarafite yasimbuweho Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wagizwe Minisitiri na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame Mu itangazo ryahotse nyuma y’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri tariki 30 Nyakanga 2022.
Habyarimana yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Iyahoze ari Agaseke Bank Limited yaje guhinduka Bank of Africa, yanabaye kandi mu buyobozi bwa Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
Ni umwe kandi mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abari n’abategarugori, ukabafasha kugera kuri serivisi z’imari.
Yize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yahakuye icyiciro cya 2 cya Kaminuza nyuma akomereza muri Maastricht mu Buholandi aho yakuye Masters mu Miyoborere mu by’Imari.
Béata yavuze ko mubimushimisha ari ugukunda gusoma ibitabo bitandukanye bivuga kubijyanye no gucunga imari
Ubwo yaganiraga n’Igihe yagize ati:”nkunda gusoma cyane. Ku buryo nkunda gutunga ibitabo byinshi. Ikindi wenda ngira umwanya n’umuryango, ni ikintu kidasimburwa ni ho umuntu avana imbaraga zo kubaho. Ikindi nkunda gukora, iyo naniwe ndateka, iyo ntetse ndaruhuka.
Ibitabo nkunze gusoma ni iby’abantu bakoze impinduka mu bijyanye n’ubukungu, ibitabo bivuga ku bijyanye n’uburyo bwo gucunga amafaranga ku buryo uyabyazamo umusaruro, hanyuma ngakunda gusoma ibitabo bivuga ku bijyanye n’imibereho y’abantu by’umwihariko umuryango.
Béata Uwamaliza Habyarimana agiye kuri uyu mwanya asimbuye Diane Karusisi wari umuze imyaka 6 ari umuyobozi mukuru wa wa Banki ya Kigali(BK).
Diane Karusisi asimbuwe yari amaze 6 ari umuyobozi mukuru wa wa Banki ya Kigali(BK).
Béata Uwamaliza Habyarimana wagizwe umuyobozi mukuru wa BK nyuma yo kuvanwa ku nshingano zo kuyobora Minisitiri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu