Hagaragaye ibimenyetso by’Ikirunga cya Nyiragongo ko kigiye kwongera kuruka

Abaturage ba Goma na Gisenyi bategujwe ko ikirunga cya Nyiragongo na Nyamuragira bishobora kongera kuruka nkuko ibimenyetso biri kugaragazwa n’ibi birunga .

Raporo yashyizwe hanze n’Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’Ibirunga muri Goma, OVG (Observatoire Volcanologique de Goma) kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022 igaragaza ko abaturiye ibi birunga bakwiye kuba maso.

Tariki 02 niya 09 Ukwakira 2022 hagaragaye ibimenyetso binyuranye bibura abantu ko bakwiye gutangira kwitegura iruka.

Mu itangazo OVG yashyize hanze , rivuga ko muri icyo gihe hagaragaye ibimenyetso ku birunga bibiri ari byo Nyamuragira na Nyiragongo.

Rikomeza rivuga ko muri icyo cyumweru kugeza tariki 08 Ukwakira habaye imitingito itatu yabaye mu bice byo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Kivu.

Tariki 09 Ukwakira 2022 habaye imitingito ibiri irimo uwabaye saa 09:25’ n’uwabaye saa 20:10’ yari ku gipimo kiri hagati ya 3,4 na 3,8.

Iki kigo kivuga ko iyi mitingito yatewe n’imyivumbagatanyo y’ibikoma biba biri muri biriya Birunga, biba bishaka gusohoka, gitangaza kandi ko muri kariya gace hari umwuka wo guhumeka utameze neza.

OVG ivuga ko ibi Birunga bibiri biri muri bicye bigikomeje gukora ku Isi, itangaza ko izakomeza gucungira hafi iby’ibi birunga, ikamenyesha amakuru yabyo.

Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka muri Gicurasi umwaka ushize wa 2021, aho cyanangije ibikorwa by’abaturage b’i Goma n’abo mu Karere ka Rubavu mu Rwanda.

Iruka ry’ibirunga ritaza akaga gakomeye karimo kwangiza ibidukikije ndetse no gusenya ibikorwa remezo birimo imihanda ndetse n’amazu yabahaturiye.

Ni muri urwo rwego iyo hagaraye ibimenyetso by’iruka, haba hakwiye kwitwararika kubaturage ndetse byaba nangombwa bamwe bakimurwa.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *