Naho NATO yari yarabohoje ku Burusiya abaturage bongeye bashya ubwoba byabarenze

Ibura ry’amazi rikomeje gutuma ubuzima busharira, hashize ibyumweru birenga bibiri ntamuturage ibonye amashanyarazi n’ubushobozi bwo gushushya mu nzu, Umujyi wa Kherson wongeye kwigarurirwa n’Abanya-Ukraine. Ukomeje guterwamo ibisasu, ku buryo byatumye abaturage batangira kuwusohokamo.

Kuri iki Cyumweru Abanya-Ukraine benshi bavuye mu Mujyi wa Kherson bahunga ibitero by’u Burusiya, nyuma y’ibyumweru bibiri ingabo z’iki gihugu ziwuvuyemo.

Ibohorwa ry’umujyi wa Kherson ugakurwa mu maboko y’ingabo z’u Burusiya byafashwe nk’intsinzi ikomeye kuri Ukraine.

Nyamara uhereye icyo gihe, abaturage bafite ingorane zo kubona amazi, amashanyarazi na gaz yo gushyushya mu nzu, kuko ingabo z’u Burusiya zasenye inganda mbere y’uko ziwusohokamo.

Abaturage batangiye kuwusohokamo mu cyumweru gishize nyuma y’ubwoba bw’uko isenyuka ry’ibikorwaremezo ryatewe n’intambara riri ku rwego rukomeye, ku buryo bigoye ko abantu bashobora kwihanganira kubaho mu gihe cy’ubukonje.

Uwitwa Yevhen Yankov yagize ati: “Birababaje ko turimo dusiga aho twitaga iwacu. Tugomba kuhava kubera ko hari guterwa ibisasu kandi hari abaturage bishwe”.

Galina Lugova, umuyobozi mu bya gisirikare muri uyu mujyi yavuze ko inzego z’ubuyobozi zizakora ibishoboka kugira ngo abaturage batekane nubwo haterwa ibisasu buri munsi.

Umuturage witwa Vitaliy Nadochiy yabwiye Associated Press ko ibisasu byasenye inzu ye. Mugahinda kenshi yagize ati: “Ntidushobora kuguma hano. Nta mashanyarazi ahari, nta mazi, nta bushobozi bwo gushyushya mu nzu”.

Impamvu zituma Kherson ikomeza kuraswaho ibisasu ntizizwi neza, niba u Burusiya bushaka gukaza ibirindiro byabwo mu nkengero z’umujyi wa Dnipro no kubuza Abanya-Ukraine kugaba ibindi bitero cyangwa niba bushaka kwisubiza uyu mujyi.

Hagati aho hakomeje kugwa urubura muri Kyiv ndetse ubukonje buri kuba bwinshi. Hamwe no kuba urubura rwaguye kuri iki Cyumweru rugatwikira umujyi wa Kyiv, abasezenguzi bavuze ko bishobora kuzana impinduka ku migendekere y’urugamba, rukaba rwagenda buhoro buhoro.

Umuyobozi w’ishyaka rya Zelensky, David Arakhamia, yatangaje ko u Burusiya bushobora kugaba ibitero bishya ku bikorwaremezo muri iki cyumweru ku buryo ibintu byarushaho gukomera.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *