Muri iyi minsi ikibazo cyo kubura imodoka muri Gare ku bangenzi bava cyagwa se bajya mu ntara, n’ikibazo gikomeye kuburyo bwamwe batangiye kwivovota bibaza icyabaye dore cyane ko badafite amakuru kuri iki kibazo.
Ntagihe giciyemo nubundi iki kibazo kigaragaye mu mugi wa kigari aho kubona imodoka ku bagenzi bajya mubice bitandukanye by’umujyi wa Kigali byari bigoye,aho iki kibazo ho cyatangiye kubona igisubizo kuko mu duce tumwe hatangiye gushyirwamo imodoka zunganira izari zihari bikozwe n’ikigo RURA.
Ucishije amaso muri gare yose cyane cyane ahategerwa imodoka zijya mu ntara, wibaza ikibazo cyabayeho kuko bidasanzwe kubona aho bakatira amatike hari umurongo ujya kungana n’uwabajya Kimironko.
Umugenzi umwe yagize ati:”nageze muri gare saa moya n’igice za mu gitondo ariko bampaye imodoka ya saa tanu z’ijoro yerekeza i Rusizi. Mugenzi we wari wahageze saa kumi n’ebyiri z’igitondo, yari yiyakiriye ko arara muri gare kuko imodoka imujyana i Karongi yari kuyibona saa kumi n’ebyiri z’undi munsi.
Haba mu duce twose tw’igihugu AMajyepfo, mu Burasirazuba bw’u Rwanda n’ahandi hose imodoka n’ikibazo gikomeye ku bagenzi.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishoboka ko ibigo bitwara abagenzi byagabanyije imodoka mu gisa no ‘kwigaragambya bucece’ kubera ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse ariko igiciro cy’urugendo nticyongerwe bigatuma ibigo bifite imodoka bihagaraika imodoka zimwe.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali n’Intara (ATPR), Mwunguzi Théoneste, ntiyemeranya n’abavuga ko hari imodoka zaparitswe kubera izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli kuko leta yemeye nkunganire kandi itangwa.
Ati “Nta muntu wakagombye kwitwaza ngo igiciro cya mazutu cyarazamutse ahubwo wenda ikiriho ni uko ibindi bintu dukenera kugira ngo dukore umwuga wo gutwara abantu byo byarazamutse ku buryo bugaragara ariko uyu munsi ntabwo birashyirwa mu giciro umugenzi atanga”.
Mwunguzi asanga impamvu imodoka zabuze ari uko abaturage bakomeje kwiyongera ariko umubare w’imodoka ntiwiyongere kuva Covid-19 yakwaduka, ku buryo hari n’izashaje zikava mu muhanda izindi zikaba zitagikora ingendo zingana n’izo zakoraga mbere.
Ati “Ikigo ntabwo cyaparika imodoka kuko buri wese afite aho akorera, aramutse aparika imodoka ikibazo cyahita kigaragara”.
Gusa ikibazo gihari ni uburyo abagenzi muri iki gihe babaye benshi kandi n’iyindi myaka barabaga benshi ariko imodoka zikaboneka.
ATPR igizwe n’ibigo 26 bitwara abagenzi harimo 24 bikorera mu ntara n’ibindi bibiri (KBS na Royal Express) bikorera mu mujyi. Ibi bigo byose bifite imodoka 1350.
Mwunguzi avuga ko kuba umwuga wo gutwara abantu ntacyo wafashijwe mu kuzahura imikorere yashegeshwe na Covid-19, byatumye nta modoka ziyongera, bagasaba ko bahabwa inguzanyo ziri ku nyungu nkeya kugira ngo bashobore kuba bakora irindi shoramari.
Kuba imodoka zabaye ingume byatumye havuka ba rusahuriramunduru benshi. Abagenzi baragera ahagurishirizwa amatike bakabwirwa ko yashize ariko ku ruhande hakaba abakarasi bagurisha ayakaswe ku giciro cyo hejuru.
Ubu ni ubusambo bukorwa na bamwe mu bakata amatike n’abakarasi [ba bandi bashaka abagenzi], aho abacuruza amatike bayagura bakayaha abakomisiyoneri [abakarasi] bakajya kuyagurisha muri gare ku giciro cy’umurengera.
Niba kuva i Kigali werekeza i Nyanza ari 2000Frw, ubu ni 7000Frw, kujya i Muhanga ni hagati ya 2500Frw na 3000Frw ku itike yagurishijwe n’umukarasi. naho Musanze hasanzwe hagenderwa 1950 itike abakarasi bayigurisha 3000Frw.
Uwitwa Hakorineza Daniel yagize ati “Karongi-Kigali abakarasi baca amatike bakayamara mugitondo, wahagera bakakubwira ko ntayahari, ariko hafi aho hakaba ugutungira agatoki uri kuyagurisha forode, imwe ikagura 5000, mu gihe ari 2800Frw”.
Hatungimana Alexis na we yagize ati “Ubu tuvugana Rwamagana -Remera ni 3000Frw ibaze kugera Nyabugogo ikiguzi byagutwara”.
iki n’ikibazo RURA ikwiye gushakira igisubizo kirambye kuko ibintu ntabwo byoroshye.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +250783399900